Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko imirwano ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse ko hari abasivile baguye mu ntambara yariniri kuba hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko hari ibikorwa asobanura nk’ibyo guhiga no kwica abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo—ibikorwa ashinja ubutegetsi bw’iki gihugu bufatanyije n’u Burundi.
Kanyuka yavuze ko ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, habaye imirwano ikomeye mu mujyi wa Sange, aho FARDC na Wazalendo barasananye bakoresheje intwaro zikomeye n’aboroheje, bigatuma hari abasivile n’abarwanyi ba Wazalendo bahasiga ubuzima mu gihe bageragezaga guhunga. Yongeraho ko abantu b’ingeri zitandukanye bakomeretse, bikongera ubwoba n’icuraburindi mu baturage basanzwe badafite aho bahungira.
AFC/M23 ivuga ko yamaganye ibyo yita ibitero bigambiriye kwibasira abaturage, bikwiye kwitirirwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati y’impande zihanganye ikomeje gukara mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo, birimo Kamanyola, bituma abaturage benshi bahunga barimo n’abambukira mu Rwanda. Muri ibyo bikorwa, AFC/M23 ivuga ko hari n’ibisasu bikomeje kuraswa bivuye ku butaka bw’u Burundi, igihugu gifatanyije na RDC mu rugamba rwatangiye igihe kinini mu Burasirazuba bwa Congo.




