Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, imirwano ikomeye yongeye kubura mu gace ka Kazinga, mu Murenge wa Osso Banyungu, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihanganisha inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro rigizwe n’Ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru aturuka mu bayobozi b’aho byabereye avuga ko Wazalendo bafatanyije na FARDC bagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 guhera mu masaha ya mu gitondo, bituma humvikana urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye n’izoroheje.
Abakurikirana hafi iby’umutekano muri kariya gace bemeza ko icyo gikorwa kigamije gukumira ibitero AFC/M23 yari igaragaje umugambi wo kugaba ku birindiro by’ingabo za Leta n’imitwe iyishyigikiye mu duce twa Nyamaboko I na Nyamaboko II.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hashize iminsi mike havugwa ibindi bikorwa bya gisirikare byibasiye ibirindiro by’inyeshyamba muri Kazinga na Kasopo, ibintu bikomeje kugaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri aka karere.




