• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kibati: Habaye imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na FARDC

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 5, 2026
in Amakuru
0
Kibati: Habaye imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na FARDC
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gace ka Kibati gaherereye muri Gurupoma ya Luberike, Teritwari ya Walikale.

Amakuru y’ibanze avuga ko FARDC yagabye igitero mu masaha ya kare ya mu gitondo, igamije gusunika inyeshyamba za AFC/M23 zari zifite ibirindiro muri ako gace. Ibyo byahise bituma impande zombi zihangana hakoreshejwe intwaro zoroheje n’iziremereye.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Abaturage bo mu gace ka Kashebere bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’amasasu n’ibisasu, ibintu byateye ubwoba bwinshi abaturage bamwe bahitamo kuguma mu ngo zabo, mu gihe abandi bashakaga uko bahungira ahari umutekano.

Bivugwa kandi ko kubera iyo mirwano, ibikorwa by’ubwikorezi byahagaze burundu ku muhanda uhuza Kashebere na Mungazi, bigira ingaruka ku buzima busanzwe bw’abaturage n’ubucuruzi muri ako gace.

Kugeza ubu, nta rwego na rumwe rwa gisirikare ku mpande zombi ruratanga itangazo ryemeza igihombo cyangwa ingaruka z’iyi mirwano, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko umutekano wabo wahabwa umwihariko.

Previous Post

Maj. Gen. Sultani Makenga yemeye kurekura abasirikaye ba FARDC bari barafashwe na M23 bagasubira i Kinshasa

Next Post

Togo yiyemeje kujya mu kibazo cya RDC ikazahura ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta na AFC/M23

Next Post
Togo yiyemeje kujya mu kibazo cya RDC ikazahura ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta na AFC/M23

Togo yiyemeje kujya mu kibazo cya RDC ikazahura ibiganiro by'amahoro hagati ya Leta na AFC/M23

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved