Umushumba mukuru w’Itorero rya ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yatangaje ko nta kuri kari mu makuru amushinja kuba yarabujije umuririmbyi wa Gospel, Ishimwe Vestine, gusezeranira muri iri torero.
Aya makuru aherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko itorero ADEPR ari ryo ryanze gusezeranya Vestine n’umugabo we Idriss Jean Luc Ouédraogo. Gusa Rev. Ndayizeye Isaïe agaragaza ko atigeze aganirizwa ku bujyanama cyangwa ku busabe bwo kubasezeranya.
Nk’uko abitangaza, Yagize ati “Ibyo yavuze byose yarambeshyeye. Vestine nta n’ubwo ndahura na we, mvuze ngo yaje mu biro byanjye [naba mbeshye]”
Vestine n’umugabo we ukomoka muri Burkina Faso, basezeranye mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka, mu muhango wabereye mu busitani bwa Intore Conference Arena, basezeranywa na Pasiteri Jackson Mugisha wo mu Itorero Spirit Revival Temple.
Uyu mushumba yibukije ko itorero rya ADEPR rishyigikira gushyingiranwa kw’abarigize, kandi ritajya ribangamira ababishaka, ahubwo ribagenera inama n’ubufasha bwo kwinjira mu muryango neza.
Yanashimangiye ko abantu bakwiye kwirinda kwakira no gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro, cyane cyane iyo atanzwe n’abantu batamenyekanye.
Vestine yakoze ubukwe ku myaka 22, mu gihe umugabo we afite imyaka 36.




