• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abayobozi batatu bakora mu rwego rushinzwe mine bafunganywe na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho ruswa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 26, 2025
in Amakuru
0
Abayobozi batatu bakora mu rwego rushinzwe mine bafunganywe na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho ruswa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi batatu bakora mu rwego rushinzwe mine, peteroli na gas (RMB), bakekwaho ibyaha bine birimo ruswa.

Abafunzwe barimo uwari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isoko n’ingamba muri RMB, uyobora ishami rishinzwe gukurikirana inkomoko ya mine n’uyobora Ishami rishinzwe ibijyanye n’amakuru kuri mine.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

RIB yagize iti “Bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.”

Abayobozi bo muri RMB bafunganywe na ba rwiyemezamirimo bane, bakekwaho kuba abafatanyacyaha muri ibi byaha, bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo n’iya Nyarugenge.

RIB yaburiye abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ko ibyo bakwiye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.

Yamenyesheje abaturarwanda ko icyaha cya ruswa kidasaza, bityo ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, nta cyababuza gutanga amakuru kugira ngo abakigiramo uruhare bakurikiranwe.

Previous Post

Amafoto: Abayobozi barenga 150 bitabiriye ishyingurwa rya Papa Francis

Next Post

Restaurant y’i Kigali yaje ku mwanya wa 25 muri restaurant nziza ku Isi

Next Post
Restaurant y’i Kigali yaje ku mwanya wa 25 muri restaurant nziza ku Isi

Restaurant y'i Kigali yaje ku mwanya wa 25 muri restaurant nziza ku Isi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved