• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abatuye hafi y’ikimoteri cya Nduba basabwe kwimuka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 17, 2025
in Amakuru
1
Abatuye hafi y’ikimoteri cya Nduba basabwe kwimuka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bamwe mu baturage baturiye ikimoteri cy’imyanda cya Nduba, bavuga ko basabwe kwimuka mu nzu zabo, bityo bafite impungenge ko bagenda nta ngurane bahawe.

Aba baturage bavuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 90frw ngo bimuke, bakavuga ko bakwiye guhabwa ingurane y’imitungo yabo.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Umwe mu baturage yabwiye Radio/Tv1 ati “  Baraje baratubarura,hashize igihe kinini batubwira ko dutuye mu mbago z’ikimoteri, tuzimurwa .Batubwira ko dutuye mu biza ariko natwe ibyo dukurikirana, tukibaza ko se bari badushyize mu mbago z’ikimoteri bihindutse bite?

Undi nawe ati “ Amakuru atubwira ko aha hantu hashobora kuba haragurishijwe n’abashoramari, noneho twe, bakatuvaniramo aho ku busa. Benshi bagiye bararamo kubera no kubura amazu, buriya nta mazu ahari . Ahari arahenze,abandi turi kuryama mu matongo, byatuyobeye.
Nta kintu dufite twavuga uretse akarengane, kugeza ubu ntabwo tuzi icyo turi kuzira. Ya mvura yose ejo yatunyagiriye hanze.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abo baturage bari ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bakwiye gukiza amagara yabo.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emmma Claudine ntirenganya, avuga ko kwimura abaturage biri gukorwa mu kurengera amagara y’abaturage.

Ati “ Abo baturiye ikimoteri cya Nduba tukababwira ngo  ni mubanze mukize amagara yanyu nonaha, ya mafaranga y’ingurane ashobora kuzaza, ariko ashobora kuzaza utakiriho. Naza ugasanga utakiriho, wowe ntuzayabona kuko waragiye.Niyo mpamvu uyu munsi ugomba gukiza amagara yawe.”

Akomeza agira ati “ Nabamara impungenge mbabwira nti, ababaruriwe, bagombaga guhabwa ingurane yabo, iyo ngurane bashobora kuzayihabwa .  Ariko urashaka kuhaguma kugira ngo ya ngurane ubanze uyibone, reka tukubwire ngo hoya,banza uve aho hantu hashyira ubuzima bwawe mu kaga,iby’ingurane bizaza nyuma.”

Abaturage basaba guhabwa ingurane baturiye ikimoteri cya Nduba barenga 300.

Bavuga ko usibye kuba barabwiwe ko bazahabwa ingurane ariko nta ngano y’amafaranga babwiwe ko bazahabwa.

Previous Post

NESA: ITANGAZO KU NGENDO Z’ABANYESHURI BIGA BACUMBIKIRWA MU GIHE CYO GUSUBIRA KU ISHURI MU GIHEMBWE CYA III UMWAKA W’AMASHURI WA 2024/2025

Next Post

Nyarugenge: Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye

Next Post
Nyarugenge: Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye

Nyarugenge: Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved