Abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique, barasaba Guverinoma yabo kongera imbaraga z’ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakomeze kubarinda.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2025, umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah Wal Jamaah (ASWJ) wagabye igitero ku baturage bo mu Karere ka Mocimboa da Pria, gisiga abantu batandatu bishwe barimo abapolisi babiri n’umwarimu. Abo barwanyi bari banatwaye imodoka ya Polisi yo mu bwoko bwa Mahindra bakoresha mu kugaba igitero.
Icyo ni cyo gitero cya mbere cyibasiye abaturage ba Mocimboa da Pria kuva basubira mu ngo zabo mu mpeshyi ya 2024, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi za Mozambique zari zimaze gucyura intsinzi yo gusenya ibirindiro by’abo barwanyi.
Abaturage bavuga ko aho abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda baba barinze biba bigoye ko ibyihebe byahagera, kandi ngo iyo habaye ikibazo bagikemura vuba. Ni na yo mpamvu basaba ko ingabo z’u Rwanda zakomeza kuhaba, ndetse uburinzi bukongerwa.
Kuri ubu, itsinda rishya ry’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda riyobowe na Gen Maj Vincent Gatama ryiteguye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri Mozambique, mu butumwa u Rwanda rumazemo imyaka irenga ine. Ku wa 13 Nzeri 2025, aba basirikare bahawe impanuro mbere yo kwerekeza mu kazi.
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, aherutse kugirira uruzinduko i Kigali, ruzanye n’isinywa ry’amasezerano mashya yo gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba rikomeje guca ibintu muri Cabo Delgado.
Raporo ya OCHA igaragaza ko guhera muri Nyakanga kugeza mu ntangiriro za Kanama 2025, ibitero by’abo barwanyi byahitanye abaturage 29, abandi 69 barashimutwa, mu gihe abasaga 51,000 bahungishijwe. Abandi baturage barenga ibihumbi 200 bo mu duce twa Ancuabe na Namapula na bo bamaze kugirwaho ingaruka n’ibyo bikorwa by’urugomo.
Uretse ASWJ, hari amakuru avuga ko hari indi mitwe mishya y’iterabwoba igenda ivuka muri Mozambique, bituma abaturage barushaho kubona ko ubufatanye n’u Rwanda ari ingenzi.
Mozambique ifite amateka maremare yo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba n’inyeshyamba, guhera mu myaka ya 1970 ubwo cyari gihanganye na RENAMO yashyigikiwe n’abakoraga ivanguraruhu bo muri Afurika y’Epfo n’igihugu cya Rhodesia (ubu ni muri Zimbabwe).





