Itsinda ry’inzobere mu bwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku bufatanye n’abahanga bo mu Ngabo za Jamaica (JDF), ryatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kongera kubaka mu Mujyi wa Montego Bay, uri muri Paruwasi ya St James.
Ibi bikorwa byibanze ku gusana no kongera kubaka amazu y’abaturage yangijwe n’inkubi ikomeye y’umuyaga yiswe Melissa, yasize abangirijwe byinshi.
Ni intambwe ikomeye igaragaza inkunga ifatika mu butabazi n’ubwubatsi igenewe imiryango yahuye n’ingaruka z’iki kiza.
Ubu bufatanye hagati y’u Rwanda na Jamaica bugaragaza umubano mwiza n’imikoranire ishingiye ku bufasha n’ubuvandimwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, hagamijwe gushyigikira Jamaica mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no gusubiza imibereho y’abaturage ku murongo.
Hifashishijwe ubumenyi n’ubunararibonye mu bya tekiniki, ba injenyeri ba RDF na JDF barimo gusana amazu yangiritse, hagamijwe gutuma imiryango yibasiwe isubirana imibereho myiza n’ituze.
Umuyobozi w’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Moses Kayigamba, yavuze ko ubu butumwa burenze gusa gusana ibikorwa remezo, ashimangira ko ari n’umwanya wo gukorana bya hafi n’abaturage ba Jamaica no gutanga umusanzu urambye mu iterambere ryabo.
Yongeyeho ko kohereza abahanga mu bwubatsi b’Ingabo z’u Rwanda muri Jamaica bigaragaza ubushake bw’igihugu mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, imikoranire ishingiye ku bumuntu, n’ubutabazi mu guhangana n’ibiza no kubaka ejo hazaza heza.




