Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ndangamwuga y’ingabo zirwanira ku butaka, wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025. Iyi myitozo yari imaze amezi atanu ihugura abasirikare mu bumenyi n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
Mu butumwa yagejeje ku basirikare basoje ayo mahugurwa, Gen Muganga yabashimiye uburyo bitwaye, anagaragaza ko aya masomo ari ingenzi mu kubategura kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo byose bishobora guhungabanya umutekano.
Yibukije ko uretse ubumenyi bwa gisirikare, amahugurwa bahawe yibanze cyane ku myitwarire n’indangagaciro zubakiye ku kinyabupfura gisanzwe kiranga RDF, ashimangira ko ari byo shingiro ry’umwuga wabo no gusohoza inshingano zabo mu buryo buboneye.
Gen Mubarakh Muganga yasabye kandi aba basirikare gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize, haba mu myitwarire, ubunyamwuga no mu nshingano zabo za buri munsi, kugira ngo bakomeze kuba intwaro yizewe y’igihugu.







