Umuhinzi w’imyaka 53 y’amavuko yishwe arashwe n’abasirikare b’u Burundi, ubwo yari agiye mu murima we w’umuceri uherereye ku ruzi rwa Rusizi, rutandukanya u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu gace ka Rugombo, Komini ya Cibitoke, mu burengerazuba bw’igihugu.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umunsi umwe gusa nyuma y’uko inzego z’umutekano zitangaje amabwiriza abuza abaturage kwegera umupaka uhuza u Burundi na DRC mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage baho abivuga, uwo muhinzi wari utuye mu gace ka Mparambo, yari arimo kwerekeza mu murima we w’umuceri uri hafi y’uruzi rwa Rusizi. Yari aherekejwe n’undi mugabo wari waje kumufasha mu mirimo y’ubuhinzi.
Bigeze ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bombi bahuye n’irondo ry’abasirikare bari mu kazi ko kurinda umupaka, hafi y’ikigo cya gisirikare cya Mparambo. Abo basirikare babategetse guhagarara, ariko bivugwa ko nyir’umurima yahise agerageza guhunga kubera ubwoba.
Abasirikare bahise bamurasa amasasu menshi, aho bivugwa ko atanu yamufashe mu mugongo, andi amukubita mu rubavu, ahita apfa ako kanya.
Uwo mugabo bari kumwe yahise atabwa muri yombi, asabwa gusobanura aho baturutse n’impamvu bari bageze muri ako gace.
Abaturage bo muri ako gace bemeza ko uwishwe nta kindi yari agamije uretse kujya mu murima we, kandi ko nta ntwaro yari yitwaje cyangwa ngo agire aho ahuriye n’igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko.
Aya makuru akomeje guteza impungenge abaturage bo mu bice byegereye umupaka, bibaza ku mutekano wabo mu gihe bajya mu mirimo yabo ya buri munsi.




