• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
March 16, 2026
in Amakuru
0
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda babarirwa mu ijana ryageze i Kigali kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kumara amezi abiri mu gihugu cya Jamaica aho bari mu butumwa bwihariye bwo gufasha abaturage bari bagizweho ingaruka n’ibiza.

Aba basirikare bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakirwa n’Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame, wabashimiye uburyo bitwaye mu gihe bari mu kazi bahawe.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026

Mu ijambo yabagejejeho, yabagaragarije ko bishimiwe cyane kubera indangagaciro zaranze ibikorwa byabo zirimo ubwitange, imyitwarire myiza, gukorera hamwe ndetse n’ubushishozi, ashimangira ko ari byo bisanzwe biranga Ingabo z’u Rwanda.

Yabibukije kandi ko aho bazajya boherezwa hose bagomba gukomeza guhagararira neza igihugu no kurangwa n’imyitwarire myiza nk’iyabaranze muri Jamaica.

Aba basirikare bagize itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF Engineering Unit) boherejwe muri Jamaica muri Mutarama 2026. Mu gihe bari bamazeyo amezi abiri, bafatanyije n’ingabo za Jamaica mu gusana no kubaka bundi bushya inzu zangijwe n’ibiza byibasiye Umujyi wa Montego Bay mu Ntara ya St. James.

Mu mirimo bakoze harimo gusana no kubaka inzu z’abaturage zangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa, mu rwego rwo gufasha imiryango yari yarahuye n’ingaruka z’iki kiza kongera kubaho neza.

Uretse ibikorwa by’ubwubatsi, abasirikare b’u Rwanda banagize uruhare mu yindi mirimo y’iterambere nko gufasha abaturage mu muganda n’ibindi bikorwa by’ubufatanye byari bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Previous Post

Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda agiye kuganirwaho mu Nteko Ishingamategeko ya Congo

Next Post

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Next Post
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved