Umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23 wari uri mu bikorwa byo gucunga umutekano (patrouille) ku muhanda uhuza Goma na Rutshuru, unyura mu gice cya Pariki y’Igihugu ya Virunga, wagabweho igitero gitunguranye n’abarwanyi ba Wazalendo hafi y’agace ka Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka ku kinyamakuru Actualite.cd abivuga, impande zombi zahanganiye mu mirwano ikaze yamaze igihe gito ariko ikomeye, byaje kurangira abarwanyi ba Wazalendo bashegeshe uwo mutwe wa AFC/M23. Muri iyo mirwano, imodoka imwe ya AFC/M23 yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya burundu.
Ibi byabaye byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri ako gace, by’umwihariko abo mu duce twa Rumangabo, Karambi na Rugari, aho havuzwe ubwoba n’ihungabana rikabije. Abahatuye bavuga ko nubwo kurasana kwahagaze, umutekano ugikomeje kuba muke kandi utarasubira mu buryo busesuye.
N’ubwo hari amakuru avuga ko Wazalendo basubiye inyuma nyuma y’icyo gitero, andi makuru ava muri Rutshuru yemeza ko ako gace gakomeje kurangwa n’igitutu cy’umutekano muke, kandi ko ibintu bishobora kongera guhinduka mu buryo butunguranye igihe icyo ari cyo cyose.




