Abarwanyi 13 bo mu mitwe ya Wazalendo baguye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Goma, nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe.
Amakuru aturuka ku buyobozi bwa AFC/M23 agaragaza ko uretse abishwe, hari n’abandi barwanyi batatu bafashwe mpiri muri icyo gikorwa.
Nk’uko byatangajwe n’uru ruhande, abo barwanyi bivugwa ko baturutse muri Pariki ya Virunga, bagabye igitero mu bice bitandukanye bya Goma birimo Mugunga, Ndosho na Kyeshero, aho humvikanye amasasu menshi arimo n’imbunda ziremereye. Bivugwa ko intego yabo yari ugusahura ibicuruzwa, cyane cyane ibiribwa.
Iki gitero kibaye hashize iminsi mike muri uwo mujyi hagabwe ikindi cyifashishije drone cyahitanye abantu batatu, barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).
Nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza uwihishe inyuma y’icyo gitero cya drone, AFC/M23 ishinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubigiramo uruhare, mu gihe yo ibihakana.
Hagati aho, inzego z’ubutabera zo mu Bufaransa zatangiye iperereza ku by’icyo gitero, ariko ntiharagira amakuru arambuye atangazwa ku cyavuyemo.



