Abantu babiri bashyinguwe mu myaka 1,300 ishize mu Bwongereza basanzwe bafite inkomoko ku babyeyi bakomoka muri Afurika y’Uburengerazuba, nk’uko byagaragajwe n’isuzuma rya ADN ryakozwe n’abashakashatsi.
Ibi byahinduye uko amateka yari asanzwe asobanura uruhare rw’Abanyafurika mu mibereho y’Abanyaburayi bo mu gihe cya kera.
Abashakashatsi bakoze isuzuma rya ADN ku magufwa yabonetse mu mva ebyiri zo mu kinyejana cya 7 zasanzwe i Kent no muri Dorset, ku nkombe z’amajyepfo y’u Bwongereza.
Batangajwe no gusanga ibisigazwa by’umugore n’umugabo byari bifitanye isano rya hafi cyane n’amoko yo muri Afurika y’Uburengerazuba ariho Yoruba, Mende, Mandenka na Esan.
Isuzuma ryabo ryatangajwe mu nyandiko y’ubushakashatsi yasohotse mu kinyamakuru Antiquity, ryerekana ko abantu bombi bari bafite se cyangwa nyirakuru bakomoka muri Afurika.
mbere ibimenyetso byabonetse byagaragazaga ko abimukira bageze mu Bwongereza icyo gihe baturukaga gusa mu gace ka Mediterane.
Dr. Ceiridwen J. Edwards, umwe mu banditse ubushakashatsi, yagize ati:“Ubusanzwe ibyavuye mu bushakashatsi bwacu bigaragaza ko u Bwongereza bwo mu gihe cya kera bwari igihugu cyakiraga abantu baturutse hirya no hino ku isi, bafite inkomoko zitandukanye, kandi bose bakinjira neza bakabaho neza mu buzima bw’icyogihe.”
Abashakashatsi bemeza ko abo bantu bombi bakomokaga ku bimukira bavuye mu gace ko mu majyepfo ya Sahel hagati y’ikinyejana cya 6 n’icya 7, mu gihe Ubwami bwa Bizanti bwari bugifite ubutegetsi muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ibyabonetse i Kent no muri Dorset ni bimwe mu bimenyetso bya mbere bigaragaza ko ingendo ndende zitari iz’ibicuruzwa gusa, ahubwo hagendagamo n’imiryango y’abantu bagiye guturayo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abimukira b’Abanyafurika baje mu Bwongereza icyo gihe batari abacakara, kuko ubucakara n’ubucuruzi bw’abantu b’Abanyafurika ku rugero runini byatangiye hashize imyaka irenga 200.
Umugabo n’umugore b’Abongereza bafite inkomoko muri Afurika bashyinguwe nk’abandi bose bo mu miryango yabo, bigaragaza ko bari barinjiye neza kandi byuzuye mu muryango n’imibereho y’Abongereza bo mu gihe cya kera.




