• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abantu 15 bakurikiranweho kunyereza amafaranga y’ikigo cy’ubwishingizi cya gisirikare

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 11, 2025
in Amakuru
0
Abantu 15 bakurikiranweho kunyereza amafaranga y’ikigo cy’ubwishingizi cya gisirikare
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubushinjacyaha bw’urwego Rwisumbuye rwa Musanze bwatangaje ko bwatangiye gukurikirana abantu 15 bakekwaho uruhare mu bikorwa byo kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).

Abakekwa barimo bamwe mu baganga bakora mu mavuriro yigenga, abanyamuryango ba MMI ndetse n’abakozi ba za farumasi zo muri aka karere.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Amakuru y’Ubushinjacyaha yerekana ko aba bantu bakoranaga mu buryo bwihariye mu gucunga inyandiko z’ubuvuzi, bakazihimbamo  ibisobanuro bitajyanye n’ukuri kugira ngo bishyurwe serivisi zitatanzwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko amavuriro hamwe na farumasi bafatanyaga n’abanyamuryango ba MMI ku buryo bashyiraga imiti, isuzuma n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi ku byemezo by’imishyurire nyamara ntibibe bitakozwe.

Ibyo bikorwa byamenyekanye biturutse ku munyamuryango wa MMI watanze amakuru ko hari amavuriro yo mu Mujyi wa Musanze yakoraga ubu buryo bushyira mu gihombo Ikigo cya MMI. Uyu mutangabuhamya yavuze ko umuntu yajyaga kwiyitirira umurwayi, agatanga ikarita ya MMI, umuganga akamwandikira imiti y’indwara adafite.

Nyuma, farumasi yabaga imaze kumenya uwo mugambi, ikakira iyo ‘ordonance’ hanyuma aho guha “umurwayi” imiti, bakamuha amafaranga bagombaga kwishyurwa n’Ikigo cya MMI.

Kubera ubu buryo bwari bwarakuze, buri munyamuryango wajyaga kwiyitirira umurwayi yahabwaga amafaranga agera ku 7 000 Frw by’uburiganya. Nyuma yo gutangazwa kw’aya makuru, inzego z’umutekano n’iperereza zatangiye kugenzura zifata bamwe mu bakekwa basohotse muri farumasi bamaze guhabwa amafaranga.

Aba bantu bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Banashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo, gihanwa n’ingingo ya 10 y’Itegeko nº54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ubushinjacyaha bukomeje gukusanya ibimenyetso byose kugira ngo dosiye y’abaregwa ishyikirizwe urukiko, mu gihe hagikomeje kurebwa niba hari abandi bashobora kuba baragize uruhare muri ubu buryo bwo kunyereza umutungo wa MMI.

Previous Post

U Burundi nyuma yo gutsindwa bwafashe icyemezo gikomeye

Next Post

Burundi: Abantu bareba amashusho y’urukozasoni akabo kashobotse

Next Post
Burundi: Abantu bareba amashusho y’urukozasoni akabo kashobotse

Burundi: Abantu bareba amashusho y'urukozasoni akabo kashobotse

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved