• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

Abahoze muri FARDC nyuma bakaza kwiyunga na M23 basabwe kwigaranzura uwo mutwe bagahabwa andi mahirwe

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 20, 2025
in Politics
0
Abahoze muri FARDC nyuma bakaza kwiyunga na M23 basabwe kwigaranzura uwo mutwe bagahabwa andi mahirwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abasirikare bacyo bahoze mu ngabo, nyuma bakiyunga ku mutwe wa M23, gushaka inzira yo kuwuvamo cyangwa se guhindukirira uwo mutwe bakoresheje intwaro zabo.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko M23 igaragaje abasirikare bashya barenga 7,000 imaze igihe itoza mu kigo cya Rumangabo mu karere ka Rutshuru. Benshi muri abo biganjemo abahoze muri FARDC biyunze kuri M23 ubwo uyu mutwe wari umaze kwigarurira Goma na Bukavu, ndetse bakaba barahiriye ubuyobozi bwa Gen. Sultani Makenga ko bazamufasha guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Related posts

Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda agiye kuganirwaho mu Nteko Ishingamategeko ya Congo

Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda agiye kuganirwaho mu Nteko Ishingamategeko ya Congo

March 16, 2026
Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026

Umuvugizi wa FARDC, Gen.-Maj. Sylvain Ekenge, yavuze ko nubwo abo basirikare bahisemo kwinjira muri M23, bakiri abanyamuryango b’igisirikare cya Congo. Yabasabye kutizera amasezerano n’ibisubizo batangirwa muri uwo mutwe, kuko ngo ntacyo bibamarira uretse kubakoreshereza kugirira nabi abaturage babo ndetse no gusenya igihugu cyababyaye.

Yibukije abo basirikare indahiro barahiye mu ngabo za Congo, aho biyemeje kutazigera bacurika igihugu cyangwa ngo bacurike baturage bacyo. Yagize ati: “Nimwiyemeza kurwanya igihugu cyanyu cyangwa se abaturage bacyo, muzaba mukoze icyaha kitazibagirana mu mateka, ndetse n’ibisekuru bizaza ntibizigera bibababarira.”

Ekenge yongeyeho ko uwasohoka mu maboko ya M23 akayihindukirira azahabwa amahirwe yo kongera kwinjizwa muri FARDC, ashimangira ko ibyo ari byo byerekana urukundo nyakuri ku gihugu.

Previous Post

Gasabo: Pasiteri yitwitse akoresheje lisansi

Next Post

U Burusiya bukomeje kwiyenza kuri bimwe mu bihugu biba muri NATO

Next Post
U Burusiya bukomeje kwiyenza kuri bimwe mu bihugu biba muri NATO

U Burusiya bukomeje kwiyenza kuri bimwe mu bihugu biba muri NATO

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved