Habumugisha Fiston w’imyaka 25 na Muhawenayo Jaennet w’imyaka 21, bari bafite ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025. Ariko mbere y’uwo munsi ukomeye, aba bageni bahuye n’uruva gusenya.
Nk’uko babibwiye itangazamakuru, ku mugoroba ubwo bavuye kureba imyambaro bazakoresha mu bukwe, baguwe gitumo n’abagizi ba nabi barabakubita bikomeye, babambura amafaranga n’ibikoresho birimo telefone imyambaro n’ibindi . Aba bombi bahise bajyanwa mu bitaro bya Bishenge kugira ngo bitabweho, bituma ubukwe bwabo busubikwa.
Nyuma y’iminsi mike, ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, ubukwe bwongeye gusubukurwa ariko biba ngombwa ko aba bageni bagwatiriza inzu yabo kugira ngo imyiteguro ikomeze. Fiston yagize ati: “Twagiye mu madeni menshi, hari amafaranga twari twamaze gutanga ataragaruka, imyenda twakodesheje n’imodoka nabyo turi kubyishyuzwa. Ubu turi mu nzu dukodesha kuko iyacu twarayigwatirije, dufite amadeni asaga miliyoni 1.5 Frw.”
Na ho Jaennet we ati: “Baradukubise cyane, batwambura amafaranga n’amaterefone, ndetse n’imyenda twakodesheje. Twarahombye cyane, byabaye ishyano kuri twe.”
Aba bageni batuye mu mudugudu wa Kanyogo, mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi. Ubu barasaba abagiraneza n’abafite umutima wo kubafasha kugira ngo babashe kwikura muri ibi bibazo.
Kuri ubu, abakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi bafungiye mu maboko y’ubugenzacyaha.
Abifuza gutanga ubufasha bashobora kubinyuza kuri nimero yabo: 0793049957.





