• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abaganga batwitswe n’abaturage babashinja kuvura bakoresheje imigenzo ya gipfumu

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 8, 2025
in Amakuru
0
Abaganga batwitswe n’abaturage babashinja kuvura bakoresheje imigenzo ya gipfumu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Ntara ya Tshopo, muri teritwari ya Isangi, abaturage bo mu duce twa Ilambi na Yafwira bakoze ibikorwa biteye ubwoba, batwika abaganga bane babashinja ubupfumu, nyuma yo kubakekaho gukoresha ibice by’imyororokere by’abantu mu bikorwa byabo.

Ibi byabaye ku wa 6 Ukwakira 2025, mu gihe abo baganga bari mu kazi kemewe n’ubuyobozi bwa teritwari ya Isangi, aho bari bagiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira abana bari baracikanwe n’inkingo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Dr Bienvenu Ikomo, uyobora serivisi z’ubuvuzi muri Tshopo, yemeje ko abo baganga bari bari mu butumwa bwemewe n’ubuyobozi. Yavuze ko babiri muri bo bari abashakashatsi, bakubiswe bikomeye mbere yo gutwikirwa i Ilambi, naho abandi babiri bakorerwa iyicarubozo muri Yafwira, hanyuma imirambo yabo ikajugunywa mu mugezi wa Lomami.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Ntara ya Tshopo, Roger Ekongo Demba, yasobanuye ko iki ari kimwe mu bikorwa by’ubugome byiyongera ku byaherutse kugaragara muri teritwari za Yahuma, Basoko na Ubundu.

Yavuze ko bagiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abaturage kugira ngo bamenye akamaro k’abakozi b’ubuvuzi n’uko bakwiye kwitwararika imbere y’abashyitsi batabazi, aho kubahutaza bashingiye ku bihuha.

Yagize ati: “Tugomba kwigisha abaturage kwirinda gukurikira amakuru y’ibinyoma, kuko ibyo bishobora guteza umutekano muke n’ibibazo bitazigera bigenzurwa.”

Previous Post

Nyamasheke:Umugore yakuyemo inda y’imvutsi ajugunya umwana mu bwiherero

Next Post

Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka atazibagirana

Next Post
Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka atazibagirana

Ikawa y'u Rwanda yanditse amateka atazibagirana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved