Abafana bazitabira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi uzahuza Amavubi na Bénin kuri Stade Amahoro bazagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye birimo imyambaro y’ikipe y’igihugu n’igihembo gikuru cy’amafaranga angana na 1.000.000 Frw.
Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2025, ukazaba ari uwo ku munsi wa cyenda mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abafana bazagura amatike hakiri kare ndetse bakagera ku kibuga mbere y’igihe bazahabwa amahirwe yihariye yo gutsindira ibihembo.
Itangazo rigira riti: “Imiryango ya stade izatangira gufungurwa saa sita z’amanywa, naho tombola ibanziriza umukino itangire saa kumi z’umugoroba. Abafana bazahagera kare bazahabwa amahirwe yo kwegukana imyambaro y’Amavubi ndetse n’imipira yo gukina.”
Mu gihe cy’akaruhuko k’umukino, hazatoranywa abandi banyamahirwe bazahabwa ibihembo by’amafaranga bitandukanye: 100.000 Frw, 200.000 Frw, 300.000 Frw, 500.000 Frw, ndetse n’igihembo nyamukuru cya 1.000.000 Frw.
FERWAFA yasabye abafana kugura amatike hakiri kare, ndetse no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo. Amatike agomba kuba yaguzwe bitarenze ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira, saa munani z’amanywa.
Uyu mukino uzaba ufite uburemere bukomeye kuko Amavubi akeneye amanota atatu kugira ngo agere ku manota 14, anganye na Bénin, iyoboye itsinda C nyuma y’uko Afurika y’Epfo ikuweho amanota. Itsinda rizatsinda rizaba rifite amahirwe menshi yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.




