• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IYOBOKAMANA

Aba-Cardinal bagiye gutangira gutora Papa mushya uzasimbura Francis witabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 7, 2025
in IYOBOKAMANA
0
Aba-Cardinal bagiye gutangira gutora Papa mushya uzasimbura Francis witabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Inteko y’Aba-Cardinal 133 iteranira muri Chapelle Sistine i Vatican kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025 iratangira gutora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi usimbura Papa Francis witabye Imana.

Mbere y’uko iri tora ritangira, tariki ya 5 Gicurasi habaye umuhango wo kurahiza Aba-Cardinal bitabiriye itora, wayobowe na Cardinal Kevin Joseph Farrell uyobora Kiliziya Gatolika by’agateganyo kuva Papa Francis yitabye Imana.

Related posts

“Ese aho uvuye uhunze ibibazo, aho ujya ntuzahasanga ibindi?”: Perezida Kagame yibaza impamvu abashakanye babiri bananirwa kubana bakageza aho gutandukana

“Ese aho uvuye uhunze ibibazo, aho ujya ntuzahasanga ibindi?”: Perezida Kagame yibaza impamvu abashakanye babiri bananirwa kubana bakageza aho gutandukana

February 1, 2026
Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

July 7, 2025

Nk’uko Itegeko Nshinga rya Vatican ryemejwe na Papa Yohani Pawulo II mu 1996 ribiteganya, Aba-Cardinal bitabira itora barahirira kutamena ibanga ry’uko igikorwa cyagenze.

Aba-Cardinal kandi bemera ko mbere yo kwinjira muri Chapelle Sistine, ibikoresho byabo byose bishobora gufata amajwi cyangwa amashusho n’ibindi by’itumanaho bifatirwa, kugeza igihe itora rizarangirira.

Diyakoni mukuru wo ku rwego rwa Cardinal afungirana abagize Inteko itora muri iyi Chapelle, akayifungura gusa mu gihe habonetse impamvu ikomeye, nk’igihe ababishinzwe bagiye kuzana amajwi y’Aba-Cardinal barwaye baba batoreye ahantu hihariye i Vatican.

Umuvugizi w’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, yabwiye abanyamakuru ko ku wa 6 Gicurasi habaye Inteko Rusange yasuzumirwagamo iby’ingenzi bikwiye kuranga Papa mushya.

Nk’uko Aba-Cardinal n’abandi bashumba bateraniye muri iyi Nteko Rusange babyemeje, Papa mushya akwiye kurangwa no kuba umuhuza w’abantu, umwungeri mwiza, icyitegererezo mu bumuntu n’ishusho ya Kiliziya y’abagiraneza.

Mu bihe by’intambara, amakimbirane no guheza amatsinda y’abantu, Papa mushya akwiye kurangwa n’impuhwe, akunga abantu kandi akabaremamo ibyiringiro.

Kuva amatora atangiye kugeza arangiye, abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku Isi yose bazaba basengera Aba-Cardinal bateranira muri Chapelle ya Sistine kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire, batore neza.

Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yatangaje ko Papa mushya namenyekana, hazaba isengesho ryo gushima Imana.

Itora rya Papa riba mu byiciro, ndetse hari ubwo ryamara igihe kiri hagati y’umunsi umwe n’itatu. Iyo umukandida abonye bibiri bya gatatu by’amajwi yose y’Aba-Cardinal, byemezwa ko ari we watsinze

Previous Post

Kenya: Abapolisi bane bakekwaho kwica umwana w’amezi 6 batangiye kuburana

Next Post

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bapfiriye muri Mozambique abandi 6 barakomereka

Next Post
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bapfiriye muri Mozambique abandi 6 barakomereka

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bapfiriye muri Mozambique abandi 6 barakomereka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved