Inzego z’umutekano mu Bufaransa zataye muri yombi umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gandhi Alimasi Djuna wamamaye nka Maître Gims, akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi n’iyezandonke.
Amakuru avuga ko Gims yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Paris-Charles de Gaulle Airport ku wa 25 Werurwe 2026, akigera mu Bufaransa.
Iperereza ririmo gukorwa rigamije kumenya uruhare rwe mu bikorwa bikekwaho kuba bifitanye isano n’inkunga yahabwaga amatsinda yitwaje intwaro, ndetse n’ibikorwa by’iyezandonke.
Maître Gims, wavukiye muri RDC, yageze mu Bufaransa akiri muto cyane, afite imyaka ibiri, ari naho yakuriye anakorera umuziki we wamamaye ku rwego mpuzamahanga. Nubwo yabayeho igihe kinini muri iki gihugu, yagiye agorwa no kubona ubwenegihugu bwaho.
Uyu muhanzi kandi si ubwa mbere avuzweho amagambo ateza impaka. Yigeze kunengwa kenshi kubera imvugo n’ibitekerezo byagaragaye nk’ibishobora guteza amacakubiri, harimo n’ibigamije gukurura urwango rushingiye ku moko.
By’umwihariko, mu mbarankuru yakozwe na Netflix, Gims yagaragaye avuga amagambo yamaganwe cyane n’abatari bake, aho yakoresheje imvugo zifatwa nk’izishobora guteza urwango, by’umwihariko ku Batutsi.
Yanigeze kandi kuvugwaho gutambutsa ubutumwa burimo kunenga no gusebya abayobozi bamwe bo mu karere, barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kugeza ubu, inzego z’ubutabera mu Bufaransa ziracyakora iperereza ryimbitse kuri ibi byaha, mu gihe hategerejwe kumenya niba azagezwa imbere y’urukiko cyangwa niba hari ibindi bimenyetso byakongerwa ku byo akurikiranyweho.




