• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rulindo: Umunyeshuri wigaga muri IPRC Tumba yasanzwe mu nzu yapfuye ari kumwe n’inkumi yari yamusuye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
March 24, 2026
in Amakuru
0
Rulindo: Umunyeshuri wigaga muri  IPRC Tumba yasanzwe mu nzu yapfuye ari kumwe n’inkumi yari yamusuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuhungu wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Tumba riherereye mu Karere ka Rulindo, yasanzwe yapfuye mu nzu yabagamo, ari kumwe n’inkumi bivugwa ko yari yagiye kumusura, na yo yasanzwe yitabye Imana.

Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, mu rugo uyu munyeshuri yari acumbitsemo hafi y’icyo kigo.

Related posts

Burundi: Umuturage yaciwe amande arenga 1.7M Fbu kubera kuragira ihene

Burundi: Umuturage yaciwe amande arenga 1.7M Fbu kubera kuragira ihene

March 24, 2026
Itorero ADEPR ryambuye inshingano abayobozi 35 nyuma y’uko bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Itorero ADEPR ryambuye inshingano abayobozi 35 nyuma y’uko bahamijwe ibyaha bya Jenoside

March 19, 2026

Amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu musore yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (Information Technology) muri RP Tumba College. Ku bijyanye n’uwo mukobwa wari waje kumusura, ntiharamenyekana niba na we yari umunyeshuri w’iki kigo.

Nk’uko byatangajwe na Nkusi Moses, ushinzwe inozamububanyi muri RP Tumba College, yemeje ko uwo muhungu yari umunyeshuri wabo, ariko andi makuru ku cyateye urwo rupfu akaba agikomeje gukusanywa.

Yagize ati: “Basanzwe mu nzu yabagamo inyuma y’ikigo, basanzwe bapfuye bombi. Abahageze basanze inzu ifunze imbere, ifite n’ingufuri.”

Yakomeje avuga ko basanze umuhungu amanitse mu nzitiramibu, mu gihe umukobwa we yari aryamye hasi, na we yamaze kwitaba Imana.

Inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) hamwe na Polisi y’u Rwanda zahise zigera aho byabereye, zitangira iperereza rigamije kumenya icyateye uru rupfu rw’aba bombi.

Previous Post

Burundi: Umuturage yaciwe amande arenga 1.7M Fbu kubera kuragira ihene

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved