• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Itorero ADEPR ryambuye inshingano abayobozi 35 nyuma y’uko bahamijwe ibyaha bya Jenoside

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
March 19, 2026
in Amakuru
0
Itorero ADEPR ryambuye inshingano abayobozi 35 nyuma y’uko bahamijwe ibyaha bya Jenoside
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Itorero ADEPR ryatangaje ko ryakuye ku nshingano abantu 35 bari bafite imyanya y’ubushumba n’iy’ivugabutumwa, nyuma yo kugaragaraho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byemejwe n’inkiko.

Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara ku wa 18 Werurwe 2026, gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu Nama Nkuru y’Abashumba yateranye inshuro ebyiri mu 2025 no mu 2026, aho basuzumye imyitwarire y’abari mu buyobozi bw’itorero bakekwaho cyangwa bahamijwe ibyo byaha.

Related posts

Camp Kigali: Abanyeshuri batunguwe no kubona umunyeshuri w’imyaka 16 abyariye mu ishuri

Camp Kigali: Abanyeshuri batunguwe no kubona umunyeshuri w’imyaka 16 abyariye mu ishuri

March 19, 2026
U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026

Ubuyobozi bwa ADEPR bwamenyesheje abakirisitu ko abo bantu bose bakuwe mu nshingano burundu, hashingiwe ku buremere bw’ibyaha byabahamijwe.

Urutonde rwashyizwe hanze rugaragaza amakuru arambuye kuri buri wese, arimo amazina, inshingano yari afite mu gihe cya Jenoside, aho yakoreraga, ndetse n’aho aherereye ubu.

Muri abo bantu harimo abafungiwe mu magororero atandukanye mu Rwanda, abandi bakaba bari mu bihugu byo hanze birimo u Bubiligi, Uganda, Malawi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari kandi abakatiwe igifungo cya burundu, abatorotse ubutabera, ndetse n’abataramenyekana aho baherereye.

Icyemezo cy’itorero kigaragaza umuhate waryo mu kwimakaza ukuri, ubutabera no gukuraho mu nshingano abagaragayeho ibyaha bikomeye nk’ibya Jenoside.

Previous Post

Camp Kigali: Abanyeshuri batunguwe no kubona umunyeshuri w’imyaka 16 abyariye mu ishuri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved