Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S Camp Kigali giherereye mu Karere ka Nyarugenge, habereye igikorwa cyatunguranye cyateje impungenge, nyuma y’uko umunyeshuri w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kane (S4 HGL) abyariye mu kigo.
Amakuru atangwa n’abanyeshuri n’abarimu agaragaza ko iki gikorwa cyateje urujijo n’ihungabana mu kigo, kuko ngo nta wari uzi ko uwo mukobwa yari atwite kugeza ku munsi yabyariyeho.
Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Byadutunguye cyane, nta n’umwe wari warigeze amenya ko atwite.”
Ababyeyi b’uwo munyeshuri nabo batangaje ko batigeze bamenya iby’iyo nda mbere, bikaba byaratumye hibazwa uburyo yashoboye kuyitwita igihe kingana n’amezi icyenda nta wabimenye ngo abe yafashwa hakiri kare.
Hari ababyeyi n’abanyeshuri bagaragaje impungenge ku mibereho n’umutekano w’abanyeshuri, cyane cyane abakobwa bakiri bato, bibaza niba hari ingamba zihagije zo gukurikirana no kubarinda ibibazo nk’ibi.
Bamwe kandi bakeka ko hashobora kuba harimo uruhare rw’umuntu mukuru, bagasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri, ndetse uwaba yaragize uruhare mu byabaye akabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Biragoye kumva ukuntu ibintu nk’ibi bishobora kuba nta muntu ubizi. Ubuyobozi bw’ishuri bukwiye gutanga ibisobanuro no kugaragaza ingamba bufite mu kurinda abana.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ishuri ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo.




