Ubutegetsi bwa Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatumiye i Washington intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kongera gusubukura ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro biteganyijwe kubera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, aho impande zombi zizagirana ibiganiro byihariye ndetse n’ibihuriweho. Amakuru atangwa n’ikinyamakuru The Africa Report agaragaza ko biri kuyoborwa n’abayobozi bo mu Nama y’Umutekano ya White House hamwe n’ishami rya Amerika rishinzwe Afurika.
Ni ubwa mbere izi mpande zigiye kongera guhura kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma y’uko Amerika ifatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Mu bazitabira ibi biganiro ku ruhande rw’u Rwanda harimo Mauro De Lorenzo, usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame, ndetse na Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Ku ruhande rwa RDC hazitabira Patrick Luabeya, intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi.
Amerika ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ibyatumye ifata icyemezo cyo kurufatira ibihano.
Hari kandi amakuru avuga ko Washington ishobora no gufata ibindi bihano byibanda ku bukungu bw’u Rwanda, mu gihe ibiganiro byaba nta musaruro bitanze.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kinshasa na bwo buri mu gitutu gikomeye, nyuma y’igitero cya drone cyabereye i Goma kigahitana Umufaransakazi Karine Buisset, wakoreraga UNICEF.
Abayobozi ba Amerika bagaragaje impungenge ko gushyira igitutu ku ruhande rumwe gusa bishobora gutuma ingabo za Congo zirushaho gukaza ibikorwa bya gisirikare.
Uretse ibi biganiro bya dipolomasi, i Washington hazanabera inama ya Powering Africa Summit, izahuza abaminisitiri b’ingufu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo na Minisitiri wa RDC ushinzwe ibikomoka kuri peteroli, Acacia Bandubola Mbongo.
Iyi nama izitabirwa kandi na Chris Wright, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ingufu, ikazibanda ku gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ingufu, by’umwihariko ishoramari mu mishinga ya peteroli na gaze.



