• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
March 17, 2026
in Amakuru
0
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe, umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 watangaje ko wamaze kwigarurira agace ka Kirungu kari hafi y’umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru ava kuri uyu mutwe avuga ko wafashe aka gace kose nyuma yo gukomeza ibitero byari byatangiye ku wa Mbere, ubwo wari wamaze kugenzura ikindi gice.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Ibi byabaye mu gihe imirwano yari ikomeje hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro, aho uyu mutwe uvuga ko wabashije kubasubiza inyuma.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bagabye igitero mu gace ka Kabunambo, kari ku muhanda RN5 uhuza Bukavu na Uvira, uca mu kibaya cya Ruzizi.

Nyuma yaho, imirwano yakomereje mu gace ka Luvungi mu masaha y’igicamunsi, bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo berekeza i Runingu bashaka umutekano.

Iyi ntambara iri gukomeza gutuma umutekano w’abaturage bo muri aka karere urushaho kujya mu kaga.

Previous Post

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Next Post

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

Next Post
U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved