Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe, umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 watangaje ko wamaze kwigarurira agace ka Kirungu kari hafi y’umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava kuri uyu mutwe avuga ko wafashe aka gace kose nyuma yo gukomeza ibitero byari byatangiye ku wa Mbere, ubwo wari wamaze kugenzura ikindi gice.
Ibi byabaye mu gihe imirwano yari ikomeje hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro, aho uyu mutwe uvuga ko wabashije kubasubiza inyuma.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bagabye igitero mu gace ka Kabunambo, kari ku muhanda RN5 uhuza Bukavu na Uvira, uca mu kibaya cya Ruzizi.
Nyuma yaho, imirwano yakomereje mu gace ka Luvungi mu masaha y’igicamunsi, bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo berekeza i Runingu bashaka umutekano.
Iyi ntambara iri gukomeza gutuma umutekano w’abaturage bo muri aka karere urushaho kujya mu kaga.




