Umunyamakuru w’imikino ufite uburambe mu itangazamakuru, Leonidas Ndayisaba, yamaze kwinjira mu muryango wa RADIOTV10, aho agiye kujya agaragara mu kiganiro cy’imikino kizwi nka Urukiko.
Itangazo rimwakira ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026.
Biteganyijwe ko Ndayisaba ahita atangira imirimo ye kuri uyu wa Mbere, aho azajya agaragara mu kiganiro 10 Sports [Urukiko] gitambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu.
Leonidas Ndayisaba ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, aho awumazemo imyaka igera kuri 18.
Yatangiye uyu mwuga akiri umunyeshuri muri University of Rwanda, aho yakoreraga Radio Salus, imwe muri radio zari zikimara gushingwa muri kaminuza.
Mu kiganiro yigeze kugirana na BBC mu 2021, Ndayisaba yavuze ko urukundo rw’umupira w’amaguru ari rwo rwamuteye kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru.
Yagize ati: “Kuva nkiri muto nakundaga cyane umupira w’amaguru. Nakuranye no kumva radio, cyane cyane abogeza imikino kuri BBC nka John Nene na Charles Hilary.
Uko nabumvaga byatumye nanjye nifuriza kuzaba umunyamakuru w’imikino.”
Ndayisaba aje muri RADIOTV10 asimbura Roben Ngabo, uzwi nka Ngaboyicondo, uherutse gusezera kuri iki gitangazamakuru nyuma yo guhabwa inshingano nshya muri FERWAFA.





