Ubutegetsi bwa Iran bwongeye gutanga ubutumwa bukakaye bugana kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bumusaba kwitwararika mu magambo atangaza ku gihugu cyabo.
Ali Larijani, umwe mu bayobozi bakomeye mu by’umutekano muri Iran, yatangaje ko abaturage b’icyo gihugu badatewe ubwoba n’amatangazo ya Donald Trump, avuga ko asa n’iterabwoba ritagira ingaruka.
Larijani yavuze ko Iran atari ubwa mbere ihanganye n’ibihugu bikomeye, anagaragaza ko hari abo yahanganye na bo mu mateka yayo bakomeye kurusha Trump ariko ikabasha kubatsinda.
Mu magambo ye yagize ati abaturage ba Iran ntibatinya amagambo y’iterabwoba, anaburira Trump ko akwiye kwitonda kugira ngo atazisanga ari we wishwe.
Aya magambo aje akurikira ubutumwa Trump aherutse gutanga aho yaburiye Iran ko ishobora guhura n’ingaruka zikomeye zirimo “urupfu, umuriro n’uburakari bukabije” mu gihe yakomeza gufunga inzira ya peteroli inyura mu Strait of Hormuz.
Ubu butumwa bwa Iran buje mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’ibitero Amerika na Israel biherutse kugaba ku butaka bwa Iran.
Muri ibyo bitero byavuzwe ko byahitanye bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu barimo na Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Abasesenguzi bagaragaza ko aya magambo akomeje kugaragaza ubukana bw’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, ibintu bishobora gukomeza gukaza umwuka mubi mu karere no ku rwego mpuzamahanga.




