Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kizwi nka FARDC, cyatangaje ko cyahanuye utudege tubiri tutagira abapilote (drones) twavugwaga ko dukoreshwa nâumutwe wa AFC/M23.
Amakuru atangwa na FARDC avuga ko izo drones zari zimaze umunsi wose zigaragara mu kirere cyo mu misozi miremire yo mu gace ka Minembwe, aho ingabo za Congo ziri mu bikorwa bya gisirikare.
FARDC ivuga ko izo drones zahanuriwe mu gace ka Mikenge,. Izi ngabo kandi ivuga ko izo drones zifitanye isano nâingabo zâu Rwanda , ndetse nâabafatanyabikorwa bazo ,gusa nubwo FARDC yavuze ibi u Rwanda rwo rukomeje guhakana ndetse runatanga impamvu zifatika zerekana ko nta mikoranire rufitanye na M23.
Igisirikare cya Congo kivuga ko icyo gikorwa cyo guhanura izo drones ari ikimenyetso kigaragaza ko hari ibikorwa byica amasezerano yâagahenge kâintambara aherutse kuganirwaho i Washington.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuga ko babonye izo drones ebyiri ziguruka hejuru yâimisozi ya Minembwe, aho hasanzwe habera imirwano hagati ya FARDC nâimitwe iyishyigikiye, bahanganye nâabarwanyi ba Twirwaneho bafatanya na AFC/M23.
Ni mu gihe kandi hari ibirego bishinja ingabo za Congo gukoresha drones mu bitero bivugwa ko byibasiye abasivile, byâumwihariko abo mu bwoko bwâAbanyamulenge batuye muri aka gace.




