Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore n’abakobwa kurushaho kwiyitaho no kwikunda nk’uko bagaragaza urukundo ku bandi, abasaba kandi kwitwararika mu mibereho yabo kugira ngo bakomeze kwiyubaka.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka.
Uyu munsi wizihizwa hagamijwe kuzirikana uruhare rukomeye abagore bagira mu iterambere ry’Isi, gusuzuma aho uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bugeze, no gukomeza gushishikariza abantu kurengera uburenganzira bw’abagore.
Mu butumwa yagejeje ku banyarwanda kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yabanje kwifuriza abagore n’abakobwa umunsi mwiza wabahariwe, anabibutsa akamaro ko gukomeza kwiyubaka mu buzima bwa buri munsi.
Yagaragaje ko ari ingenzi ko abagore barushaho kwigenzura mu marangamutima, imico n’imyitwarire, bakamenya uburyo bwo kwibungabunga kuko ari imwe mu nzira ibafasha gukomeza gutera imbere no kwigirira icyizere.
Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije abagore ko urukundo n’ubwitange bagirira abandi rukwiye no kwigarukira, abasaba kujya biha agaciro no kwita ku buzima bwabo, cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.
Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ni umwanya wo kuzirikana uruhare rugaragara abagore bagira mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu, ndetse hakaba hanategurwa ibikorwa bitandukanye bigamije kubongerera ubushobozi no gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umugore ni uw’Agaciro.”
Amateka y’uyu munsi ashingiye ku bikorwa byatangiye mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwo abagore bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika batangiraga imyigaragambyo basaba uburenganzira bungana n’ubw’abagabo, birimo uburenganzira bwo gutora no gutorwa, guhembwa umushahara ungana n’uw’abagabo ndetse no guhabwa amasaha y’akazi adakabije.
Mu mwaka wa 1910, Clara Zetkin wo mu Budage yatanze igitekerezo cyo gushyiraho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, mu nama y’abagore b’abakozi yabereye i Copenhagen muri Denmark.
Nyuma y’imyaka myinshi, mu 1975, Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza ku mugaragaro uyu munsi ku rwego mpuzamahanga.




