Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Koreya y’Epfo (KOICA), ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo, cyatangije gahunda yo kubaka isoko rigezweho mu Murenge wa Kabarore. Uyu mushinga utegerejweho guteza imbere ubucuruzi no kunoza imibereho y’abaturage bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko ibikorwa byo gutegura uyu mushinga byatangiye, aho harimo gukorwa inyigo izagena ingengo y’imari n’uburyo iryo soko rizubakwa. Abaturage n’abacuruzi bo muri aka gace bavuga ko uyu mushinga ubahaye icyizere cyo kubona aho bakorera haboneye kandi hatekanye.
Abacuruzi basanzwe bakorera mu isoko rya Kabarore bagaragaza ko aho bacururiza hatari haboneye, kuko mu bihe by’imvura banyagirwaga, mu gihe cy’izuba ivumbi rikabangiriza ibicuruzwa. Bavuga ko kubakwa kw’isoko rigezweho bizabafasha kunoza serivisi batanga no kongera umusaruro w’ubucuruzi bwabo.
Mutoni Jane, umwe mu bacuruzi, yishimiye uyu mushinga avuga ko uje gukemura ibibazo bari bafite. Yagaragaje ko imvura yangizaga ibicuruzwa byabo kubera aho isoko risanzwe ridasakaye neza kandi rikaba rito, bigatuma bamwe bacururiza hanze bahura n’ingaruka zikomeye.
Kamikazi Diane na we yashimangiye ko hari abacururiza hanze y’isoko, aho iyo imvura iguye bahagarika akazi nubwo baba bamaze kwishyura imisoro. Yavuze ko kubakirwa isoko rigezweho bizabafasha gukorera ahantu heza kandi hakabarinda ibihombo.
Muhayimana Gerard ucururiza hafi y’aho isoko risanzwe riherereye, yavuze ko uyu mushinga utazagirira akamaro abacuruzi gusa, ahubwo uzafasha no guteza imbere ubukungu bw’aka gace. Yemeza ko iyo hubatswe ibikorwa remezo bigezweho, bituma ubucuruzi bwiyongera n’abaturage benshi bakitabira kuhakorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Leonard, yatangaje ko imyiteguro igeze kure. Yavuze ko inyigo iri gukorwa izagaragaza ingengo y’imari izakenerwa, hanyuma ibikorwa byo kubaka bikazatangira mu kwezi kwa Gatandatu. Yagaragaje ko iri soko rizafasha abacuruzi gukora badafite imbogamizi z’ikirere n’ibindi bibazo byabagiragaho ingaruka.
Iri soko rigiye kubakwa i Kabarore riziyongera ku yindi mishinga KOICA isanzwe ishyira mu bikorwa mu Karere ka Gatsibo, irimo guteza imbere ubuhinzi, ibikorwa by’amazi n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.




