• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

NIDA yatangiye gufotora abatuye mu mujyi wa Kigali: Dore ibisabwa buri Munyarwanda agomba kwitwaza ajya kwifotoza

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
February 8, 2026
in Amakuru
0
NIDA yatangiye gufotora abatuye mu mujyi wa Kigali: Dore ibisabwa buri Munyarwanda agomba kwitwaza ajya kwifotoza
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo gusuzuma imyirondoro y’abaturage no kubafotora, hagamijwe kubaha indangamuntu z’ikoranabuhanga zizwi nka SSDID.

Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 7 Gashyantare 2026, kikaba kiri kubera mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali. Mu gutangiza iyi gahunda, hitabiriye abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’abakozi ba NIDA.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Mu cyiciro cya mbere, ibikorwa byatangirijwe mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda na Rwezamenyo yo mu Karere ka Nyarugenge, Kagarama, Kicukiro na Niboye yo mu Karere ka Kicukiro, ndetse na Kimihurura na Kacyiru yo mu Karere ka Gasabo. Biteganyijwe ko iki cyiciro kizakomeza kugeza ku wa 15 Gashyantare 2026.

Abaturage bitabira iki gikorwa basabwa kwitwaza ibyangombwa birimo indangamuntu bari basanganywe, nimero z’indangamuntu z’ababyeyi, iz’abo bashakanye ku bayifite, ndetse na nimero abana bandikishirijweho mu irangamimerere.

Uretse gufata imyirondoro, abaturage baranafotorwa, kandi bemerewe kwitabira aho babonye site ibegereye batagombye kujya aho bafatiye indangamuntu mbere.

Iki gikorwa gikorerwa ku masite yateguwe guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, kigakorwa buri munsi harimo n’impera z’icyumweru.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ko abaturage batuye mu mirenge itaragerwamo batazibagirana, kuko gahunda iteganya kwimurirwa mu yindi mirenge buri cyumweru. Yavuze ko n’uwaba yaracikanywe n’iki gikorwa mu murenge atuyemo ashobora kukitabira aho cyimukiye hose, kuko icy’ingenzi ari ugutanga imyirondoro no gufotorwa.

NIDA igaragaza ko iki gikorwa cyamaze gukorwa mu turere dutandatu two mu gihugu, hakaba hasigaye abaturage bo mu Mujyi wa Kigali gusa.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yasabye abaturage bose kwitabira iki gikorwa, ashimangira ko hashyizweho uburyo bworohereza buri wese kubigeraho. Yagaragaje ko harimo no gukora ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kugira ngo ababyeyi bafite abana biga babone umwanya wo kubajyana kwiyandikisha badahutajwe n’akazi.

Mukesha yagaragaje kandi ko hari imbogamizi zigaragara, zirimo kuba hari ababyeyi batigeze bandikisha abana babo mu irangamimerere ku gihe. Yasabye ababyeyi kugenzura niba abana babo banditse kugira ngo bizaborohere kwitabira iki gikorwa.

Yanibukije abasezeranye byemewe n’amategeko ariko batagaragara mu irangamimerere ko bagomba kubanza kubikosora mbere yo kwitabira gufotorwa no gutanga imyirondoro.

Byongeye, abafite mudasobwa cyangwa telefoni ifite murandasi bashobora kujya ku rubuga rwa Irembo, bakuzuza ifishi y’imyirondoro mbere, bakazajya kufi site baje gufotorwa gusa, bikabaruhutsa umwanya.

Indangamuntu z’ikoranabuhanga zizaba zifite uburyo butandukanye bwo kuzitunga, harimo ikarita isanzwe, QR Code ishobora kubikwa muri telefoni cyangwa mudasobwa, ndetse na nimero yihariye izwi nka “token” izifashishwa mu kubona amakuru y’umuntu, itandukanye na nimero y’indangamuntu isanzwe.

Previous Post

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Next Post

Gatsibo:Hagiye kubakwa isoko ry’akataraboneka

Next Post
Gatsibo:Hagiye kubakwa isoko ry’akataraboneka

Gatsibo:Hagiye kubakwa isoko ry'akataraboneka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved