Umukinnyi wa filime nyarwanda Kalisa Ernest, wamamaye nka Samusure, yatangaje ko ateganya kugaruka i Kigali ku wa 12 Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka irenga itatu yari amaze aba muri Mozambique.
Samusure yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ava mu Rwanda yari ibibazo by’amadeni, ariko yemeza ko byinshi muri byo yamaze kubikemura, hasigaye bike ateganya kurangiza binyuze mu bwumvikane n’abo abereyemo.
Yagaragaje ko nyuma yo kugaruka mu gihugu, azashyira imbaraga mu kongera kwinjira mu mwuga wa sinema, aho yifuza kongera gutanga umusanzu we mu iterambere ry’inganda ya filime mu Rwanda.
Uyu mukinnyi yari yaravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2022 nyuma yo kutumvikana n’abo yari afitiye amadeni, ibintu byanatumye ahanishwa igifungo gisubitse ndetse n’ihazabu. Gusa, abamukurikira n’abafana be bamufashije mu buryo bw’amafaranga, bituma agenda akemura ibibazo bye, ubu akaba yiteguye gutaha no gutangira ubuzima bushya.




