Perezida wa Repubulika y’Rwanda , Paul Kagame, yagaragaje ko adasobanukiwe impamvu abashakanye babiri bananirwa gukomeza kubana kugeza bafashe icyemezo cyo gutandukana, ashimangira ko kwihangana no kuganira ari ingenzi mu kubaka umuryango uhamye. Yanahamagariye abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije imiryango.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast, ategurwa n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship. Insanganyamatsiko y’aya masengesho muri uyu mwaka yagiraga iti “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko umuryango ushingiye ku bantu babiri bakwiye kwiga kwihanganirana, aho kwihutira gufata icyemezo cyo gutandukana. Yibajije uko abantu babiri bashobora kunanirwa kubana, mu gihe n’iyo haba hari ikibazo, hakwiye kubaho kuganira no gushaka umuti aho guhunga.
Yagize ati: “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Niba ari benshi birumvikana, ariko babiri? Erega abantu bagomba kwihanganirana. Ni iki cyaba cyarabaye ku buryo umwe yabwira undi ati ‘sinkigushaka’ agahita agenda?”
Yakomeje asobanura ko n’iyo hari ikibazo cyabayeho, kitagomba guhita gituma habaho gutandukana, ahubwo ko abashakanye bakwiye kwicarana bakaganira, bagakemura ibibazo byabo, kuko no ahandi umuntu ajya ashobora gusangayo ibibazo birenze ibyo yahunze.
Ati: “Ese ntibashobora kurebana mu maso bakaganira, bakavuga bati ibi ntibikwiye kongera kubaho? Kandi n’iyo byasubira, bakongera bakabiganiraho. Ese urava aho ujya he utazahasanga ibibazo bisa cyangwa birenze ibyo?”
Perezida Kagame yanagarutse ku ngaruka mbi itandukana rigira ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange, agaragaza ko iyo imiryango myinshi isenyutse icyarimwe, bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Tekereza ingaruka z’iyo imiryango myinshi isenyutse mu gihe kimwe. Igihugu kirahagwa. Nyamara ibi ni ibintu bishobora gucungwa, cyane cyane niba twemera Imana n’amasengesho.”
Yanibukije abanyamadini inshingano bafite mu gufasha abantu gushyira mu bikorwa inyigisho babigisha, cyane cyane mu gukemura amakimbirane no kuzana amahoro mu miryango.
Ati: “Ese inyigisho twigishwa buri munsi zitumarira iki niba tudashobora kuzikoresha mu kugabanya umujinya, inzika n’amakimbirane mu muryango? Ni iki tuvanamo niba zidufasha kutazana umutuzo aho tubana?”
Yashimangiye ko ibibazo byo mu ngo ari inshingano ya buri wese, asaba Abanyarwanda kurangwa n’umutima wo kubaka no kurinda umuryango, agaragaza ko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’igihugu.
Abanyamadini bitabiriye aya masengesho bagaragaje ko bishimiye impanuro bahawe na Perezida Kagame, bemeza ko bagiye kongera imbaraga mu nyigisho zibanda ku kubaka umuryango. Pasiteri Ngendahayo Phocas wo muri Christian Life Assembly i Nyarutarama, yavuze ko ubutumwa bwatanzwe bwagaragaje ko umuryango wubakitse ugizwe n’abantu bubakitse neza.
Yagize ati: “Umuryango ugizwe n’abantu, kandi iyo abantu bubakitse neza, n’igihugu kirubakwa. Perezida yadusabye kugira uruhare mu kubaka umuntu ku giti cye, ariko akanamenya kubana neza n’abandi.”
Yakomeje avuga ko ijambo Perezida Kagame yavuze ryari risa n’iry’umuvugabutumwa kurusha iry’umunyapolitiki, kandi ko ryabahaye umukoro wo gukomeza kuzuza inshingano zabo mu gufasha abantu n’imiryango.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basabaga gutandukana, ugereranyije n’imanza 2.833 zaburanishijwe mu mwaka wabanje, bigaragaza igabanuka rito ariko rikigaragaza ko ikibazo kigihari.





