Mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 29 Mutarama 2026, Guverinoma ya Burkina Faso yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu amashyaka ya politiki yose akorera muri iki gihugu, hamwe n’amategeko yayagengaga n’ibikorwa byayo.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Emile Zerbo, yatangaje ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gushimangira ituze n’umutekano w’igihugu. Yagaragaje ko hari aho babonye ko ibikorwa by’umutekano muke n’ubugizi bwa nabi bifitanye isano n’ubwinshi bw’amashyaka n’imitwe ya politiki.
Mbere y’uko Captain Ibrahim Traoré afata ubutegetsi mu Nzeri 2022, akabuvana kuri Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, Burkina Faso yari ifite amashyaka ya politiki arenga 100 yanditse byemewe n’amategeko, aho agera kuri 15 yari ahagarariwe muri guverinoma.
Itegeko rishya ribuza ibikorwa byose bifitanye isano n’amashyaka ya politiki, birimo kuyashinga, kuyatera inkunga, imikorere yayo ndetse n’uburyo atoramo abayobozi.
Kugeza ubu, amategeko mashya agenga imiyoborere aracyategurwa neza mbere yo gutangazwa ku mugaragaro. Ibyari umutungo n’ibikorwa by’ayo mashyaka biteganyijwe gushyirwa mu maboko ya Leta.
Burkina Faso ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe y’iterabwoba irimo iya Al-Qaeda n’uwa Islamic State, igenzura ibice bimwe by’igihugu.
Igihe Traoré yahirikaga ubutegetsi bwa Damiba, yari yasezeranyije abaturage kugarura umutekano no gutegura amatora mu gihe cya vuba. Nyuma ariko, yongeye igihe cy’inzibacyuho ho indi myaka itanu.




