• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ihuriro AFC/M23 ryasobanuye ukuntu ryegereye Tshisekedi bakumvikana guhagarika imirwano nyuma bagatungurwa no kubona bagabweho ibitero na FARDC

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 28, 2026
in Amakuru
0
AFC/M23 yatumiwe muri Angola ibisabwe na Tshisekedi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bwigeze kugerageza kwegera Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana, mu rwego rwo gushaka inzira ya politiki yahagarika imirwano, ariko ngo icyo cyifuzo cyateshejwe agaciro.

Nk’uko byatangajwe, Bunagana yafashwe mu mwaka wa 2022, mu gihe uyu mutwe wari umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Kinshasa. Icyo gihe, impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byari bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko icy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda zari zimaze igihe mu buhungiro.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV, Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23, yavuze ko intumwa z’uyu mutwe zari zaragiye i Kinshasa aho zamaze igihe kinini mu biganiro n’inzego za Leta, bagaragaza icyizere cyo kugera ku bwumvikane.

Yasobanuye ko mu byari byaremeranyijwe harimo igitekerezo cyo gushyira hamwe ingabo z’impande zombi, hubakwa imitwe mishya yagombaga gushyirwa mu bice bitandukanye by’igihugu, hagamijwe kurinda inzego nshya z’ubuyobozi no gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba.

Dr. Balinda kandi yavuze ko hari aho M23 yari yateganyirijwe kwakirira abasirikare bayo mu burengerazuba bwa Kinshasa, ndetse abarwanyi bamwe bari barahungiye mu gihugu cya Uganda bagtangira gutahuka.

Gusa yavuze ko mu gihe bari bagitegereje ko ibyo bemeranyijwe bishyirwa mu bikorwa, ingabo za Leta zagabye ibitero kuri M23, ibintu byahise bisubiza ibintu mu mirwano ikaze.

Nyuma yo kwigarurira Bunagana, M23 ivuga ko yongeye kugerageza kwegera Perezida Tshisekedi imusaba ibiganiro bigamije guhagarika intambara, ariko ngo yasubijwe amagambo agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro.

Kuva icyo gihe, imirwano yakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 yagiye yigarurira uduce twinshi, harimo n’umujyi wa Goma umaze igihe ugenzurwa n’uyu mutwe.

Previous Post

Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

Next Post

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Next Post
Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved