Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasubije mu buryo butaziguye amagambo ya Edman Ishimwe yari yatangaje ku rubuga rwa X (Twitter), agamije kwinjira mu buzima bwe bwite.
Edman Ishimwe yari yanditse ubutumwa bugira buti: “Umwaka urashira undi uraza, Miss Naomie yakoze ubukwe ariko nta kimenyetso na gito cyo gusama.”
Aya magambo yahise ateza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nk’atesha agaciro uburenganzira bw’umuntu ku buzima bwe bwite, cyane cyane ubuzima bw’umugore.
Mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, Miss Naomie yahisemo gusubiza Edman Ishimwe mu magambo make ariko yuzuyemo ubutumwa bukomeye, agira ati:
“Ni nde waguhaye ububasha bwo kugenzura ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umutungo rusange. Nyabuneka, shakisha indi nkuru.”
Iryo subiza ryakiriwe neza n’abantu benshi, cyane cyane abagore, bagaragaje ko gutanga ibitekerezo cyangwa kubaza ku bijyanye no gutwita kw’umugore ari ukwivanga mu buzima bwe bwite no kutubahiriza uburenganzira bwe.
Miss Nishimwe Naomie yasezeranye mu mategeko n’umugabo we, Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, ku wa 27 Ukuboza 2024, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura. Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 29 Ukuboza 2024, basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Noble Family Church ruherereye Kimihurura, hakurikiraho ibirori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu ngeri zitandukanye zirimo Miss Mutesi Jolly, Miss Nshuti Divine Muheto wari mu bamwambariye, ndetse n’abandi benshi. Mu gususurutsa abari bitabiriye, umuhanzi Ruti Joel yararuirimbye, mu gihe itorero Intayoberana ryasusurukije abashyitsi mu mbyino gakondo.
Inkuru y’urukundo rwa Miss Naomie na Michael Tesfay yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru guhera muri Mata 2022. Muri Mutarama 2024 ni bwo Miss Naomie yambitswe impeta n’uyu mugabo, naho ku wa 24 Gashyantare 2024, umuryango wa Michael Tesfay wafashe irembo, ari imwe mu ntambwe z’ingenzi zubahirizwa mu muco nyarwanda mbere y’ubukwe.





