Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe abagabo batatu bakekwaho gukora icyaha cy’ubujura, nyuma yo gucukura inzu y’umuturage bakamwiba amafaranga arenga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bakekwaho icyaha bafatiwe mu Kagari ka Runyombyi, Umurenge wa Busanze, mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Mutarama 2026.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abo bagabo bakekwaho kuba barakoze ubu bujura ku itariki ya 24 Mutarama 2026, aho bacukuye inzu y’umuturage maze bakamwiba amafaranga menshi.
Yagize ati: “Polisi yafashe abagabo batatu bakekwaho ibikorwa by’ubujura, aho bikekwa ko bacukuye inzu y’umuturage bakamwiba amafaranga arenga miliyoni esheshatu.”
Yakomeje avuga ko, ubwo bafatwaga, Polisi yabasanganye amafaranga angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itatu (4,630,000 Frw), bikekwa ko ari ayo bari bibye.
CIP Kamanzi yatangaje ko aba bakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza hagamijwe kumenya uko icyaha cyakozwe n’abo bagabo babigizemo uruhare.
Yanashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu guha Polisi amakuru ku gihe, bikagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Ati: “Turashimira abaturage ku bufatanye bwabo, tubasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo dukumire ibyaha.”
Yanasabye abaturage kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, abasaba gukoresha ibigo by’imari n’ikoranabuhanga mu kubika no gucunga umutungo wabo, kugira ngo barusheho kuwurinda.
Polisi y’u Rwanda yanongeye kuburira abantu bose bafite imyumvire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ibibutsa ko ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.





