Isoko mpuzamahanga ry’imari riri mu bihe bidasanzwe nyuma y’uko zahabu igize izamuka rikomeye ritigeze ribaho, aho igiciro cyayo cyarenze amadolari 5,000 kuri ounce imwe (garama 28)
Iri zamuka ryihuse ryatumye zahabu isubira mu mwanya wayo w’imari yizewe mu gihe isi yugarijwe n’impungenge z’ubukungu n’umutekano muke.
Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, agaciro ka zahabu kazamutse ku gipimo kinini kigaragaza uko abashoramari barimo kuva mu masoko asanzwe y’imigabane n’impapuro mpeshamwenda, bakerekeza ku byuma bifite agaciro gahamye.
Impungenge za politiki n’ubucuruzi zirimo gusunika isoko
Iri zamuka rifitanye isano ikomeye n’umwuka mubi uri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo zo mu muryango wa OTAN, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere n’inyungu zijyanye na Greenland.
Ibyo byongerewe imbaraga n’ihindagurika ry’ingamba za Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga, aho hari impungenge ko hashobora gushyirwaho imisoro ikabije ku bicuruzwa biva mu bihugu byegeranye nka Canada.
Izo mpinduka zitunguranye zatumye amasoko y’imari ajya mu rungabangabo, bigatuma abashoramari bashaka uko barinda imari yabo mu bintu bifite agaciro gahamye.
Ifeza(Sliver) na yo iri mu murongo wo kuzamuka
Si zahabu yonyine iri kwiyongera. Icyuma cy’ifeza na cyo cyerekanye imbaraga ku isoko, aho igiciro cyacyo cyazamutse cyane mu gihe gito, kigaragaza ko n’andi mabuye y’agaciro ari kwitabwaho nk’uburyo bwo kwirinda igihombo.
Kuki zahabu ikomeje kwifuzwa?
Abasesenguzi b’amasoko bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zituma zahabu igaragara nk’imari ikomeye muri ibi bihe, zirimo:
–Kugabanuka kw’agaciro k’amafaranga akomeye ku isi
– Kwiyongera kw’ibibazo by’intambara n’umutekano muke
–Icyizere cy’uko banki nkuru zizagabanya inyungu ku ishoramari
–Kugabanuka kw’inyungu ku mpapuro mpeshamwenda za leta
Zahabu itandukanye n’indi mitungo kuko itagira umwenda ishingiraho, kandi igumana agaciro kayo n’iyo ubukungu buri mu ihungabana rikomeye.
Ubuke bwayo butuma irushaho kugira agaciro
Ku isi hose, zahabu iboneka ku rugero ruto cyane. Abashakashatsi bagaragaza ko umubare munini wayo wamaze gucukurwa, kandi izisigaye ziri mu birombe bizasaba igihe kinini n’ikiguzi kinini kugira ngo ziboneke.
Ibi bituma isoko rya zahabu rihora riri mu gitutu, aho igiciro cyayo kigira amahirwe menshi yo gukomeza kuzamuka igihe icyifuzo cyiyongereye.
Si ishoramari gusa, ni n’umuco
Mu bihugu byinshi, zahabu ifite agaciro karenze iry’ubukungu. Ikoreshwa nk’umurimbo, ikimenyetso cy’icyubahiro n’ubukire, ndetse ikagira uruhare rukomeye mu mihango n’imigenzo.
Mu Buhinde no mu Bushinwa, kugura zahabu bifitanye isano n’iminsi mikuru ikomeye n’imyemerere y’umuco, bikagira uruhare runini mu isoko ryayo.
Ibihugu bigumana zahabu nyinshi
Nubwo ibihugu bimwe bigenda bigabanya gushingira ku madorari, zahabu ikomeje gufatwa nk’umusingi w’umutekano w’ubukungu. Ibihugu bifite ububiko bunini byakomeje kuyongera mu myaka ishize, byerekana icyizere bikiyifitiye.




