• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gisagara: Abagabo bane bari kwa muganga nyuma yo kunywa inzoga bicyekwa ko yari irimo supaguru

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 25, 2026
in Amakuru
0
Gisagara: Abagabo bane bari kwa muganga nyuma yo kunywa inzoga bicyekwa ko yari irimo supaguru
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Isantere y’Ubucuruzi ya Rebero, iherereye mu Kagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, haravugwa inkuru iteye impungenge y’umugabo witwa Iraguha Eric, ukekwaho guha inzoga y’icyuma abantu bane  irimo supaguru, bikekwa ko yari agamije kubagirira nabi no kubahitana.

Bamwe mu baturage banyoye iyo nzoga baganiriye n’umunyamakuru wa B Plus TV, bavuga ko nyuma yo kuyinywa bahise bagira ibibazo bikomeye by’ubuzima, biba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga byihuse. Bagize bati:

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

“Twahawe inzoga irimo supaguru, duhita tujya kwa muganga baratuvura, n’ubu turacyafite ibikomere.”

Umwe muri bo yavuze ko yatangiye kumva atameze neza ariko akabimenya atinze, kuko yari avuye i Gakoma yerekeza i Kabeza. Ati:

“Natangiye kumokorwa no gucisha hasi, ariko nabyumvise bitinze. Bagenzi banjye bo bakomeje kuyinywa, nyuma numva bambwiye ko bajyanywe kwa muganga.”

Yakomeje avuga ko ukekwaho yakoze iki gikorwa atavanze neza iyo nzoga n’ubwo avuga ko iyo ayivanga neza, byari kugira ingaruka zikomeye ku bantu benshi.

Abaturage batuye muri ako gace bamaganye bikomeye iki gikorwa, basaba ko uwabigizemo uruhare akurikiranwa n’inzego zibishinzwe, agahanirwa icyaha yakoze, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo kandi hibandwe ku mutekano w’abaturage.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko aya makuru bayamenye kandi ko ukekwaho iki cyaha yamaze gufatwa.

Kuri ubu, ucyekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mamba, ashyikirijwe ubugenzacyaha, aho iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza niba koko afite uruhare mu guhumanya iyo nzoga n’icyo yari agamije.

Previous Post

Amerika yakuye akarenge kayo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)

Next Post

Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro zavuzwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo

Next Post
Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro zavuzwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo

Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro zavuzwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved