• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ituri: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye umusirikare wa FARDC gufungwa imyaka 20 ndetse agahita anirukanwa mu ngabo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 23, 2026
in Amakuru
0
Ituri: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye umusirikare wa FARDC gufungwa imyaka 20 ndetse agahita anirukanwa mu ngabo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko rwa Gisirikare rukorera mu Ntara ya Ituri, kuri uyu wa Gatatu, rwakatiye Capt. Buba Ambwa Jean Denis igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza agenga ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’intambara.

Uyu musirikare yari ashinzwe by’agateganyo kuyobora batayo y’ingabo zirwanira mu mazi ku Kiyaga cya Albert. Urubanza rwerekanye ko ku itariki ya 8 Ukwakira 2025, Capt. Buba Ambwa yayoboye umutwe w’ingabo mu bwato bwihuta berekeza ku nkombe za Nyambamba, mu gace ka Kasenyi, mu gikorwa cyo guhangana n’inyeshyamba z’umutwe wa CRP uyobowe na Thomas Lubanga.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Nk’uko amakuru dukesha mediacongo.net abivuga, muri icyo gikorwa cya gisirikare, uyu kapiteni yafashe amafoto n’amashusho ari kumwe n’ingabo yari ayoboye, akoresheje terefone ye, mbere yo kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki gikorwa cyanyuranyije n’amabwiriza akomeye agenga imyitwarire y’abasirikare mu gihe cy’intambara, cyane cyane ajyanye no kurinda umutekano w’ibikorwa n’amabanga ya gisirikare.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ibisobanuro by’impande zombi, Urukiko rwasanze Capt. Buba Ambwa Jean Denis ahamwa n’icyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 20, rutegeka kandi ko ahita yirukanwa mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Urukiko rwagaragaje ko iki gihano kigamije kuba isomo no kuburira abandi basirikare ku ngaruka zo kwica amabwiriza agenga akazi ka gisirikare.

Ku ruhande rwe, umunyamategeko w’uregwa yatangaje ko yahise ajuririra iki cyemezo.

Previous Post

Umunyamakuru wigeze gukora kuri RBA nyuma yabaye umuyobozi w’indi Radio ikomeye hano mu Rwanda

Next Post

Amerika yakuye akarenge kayo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)

Next Post
Amerika yakuye akarenge kayo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)

Amerika yakuye akarenge kayo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved