Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akakaye ashinja abimukira baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuba bateza ibibazo bikomeye igihugu ayoboye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, aho yagaragaje ko bamwe mu baturage b’iki gihugu bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomoka mu magereza, kandi ko ari abantu bagoranye cyane.
Trump yavuze ko azi RDC kubera uruhare rwe mu guhagarika intambara yahuzaga icyo gihugu n’u Rwanda, ariko agaragaza abaturage bacyo nk’abantu bari mu babi kurusha abandi ku Isi.
Yagize ati: “Ni abantu babi cyane ku Isi. Baturuka muri Congo, benshi muri bo bakomoka mu magereza. Nzi Congo kubera ko narangije intambara ya Congo n’u Rwanda. Ni itsinda rigoye cyane.”
Si ubwa mbere Perezida Trump anenga RDC n’abimukira bakomoka muri iki gihugu. Ku wa 17 Mata 2025, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yabajijwe aho ageze akemura ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko. Yasubije ko umutekano wo ku mipaka ya Amerika umeze neza kuva yasubira ku butegetsi.
Yavuze ko mu gihe cya manda ye ya mbere yari yarakemuye icyo kibazo, ariko ko cyongeye kugaruka mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden, aho umubare w’abimukira batemewe n’amategeko wiyongereye cyane.
Trump yongeye gushimangira ko RDC yoherezaga muri Amerika abantu bakoze ibyaha bikomeye, agira ati: “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge n’abantu bafungiwe ibyaha bikomeye. Hirya no hino ku Isi, harimo na Congo muri Afurika, bafunguye amagereza yabo, abantu benshi baza muri Amerika.”
Yanavuze ko hari n’abandi bimukira baturuka mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, by’umwihariko Venezuela, aho yavuze ko imfungwa zoherezwa muri Amerika mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden.
Mu kwezi kwa Kanama 2025, ubwo Trump yaganiraga n’umuherwe Elon Musk ku rubuga rwa X ( Twitter), yavuze ko Leta ya Congo yabonaga gukomeza gufunga abantu bayo bihenze, igahitamo kubohereza muri Amerika.
Yagize ati: “Hari abantu baturukaga muri Afurika, by’umwihariko muri Congo. Abantu 22 baherutse kuza bava muri Congo, kandi bose ni abicanyi. Bari kubakura mu magereza kuko kubafunga bihenze, bagahitamo kubohereza muri Amerika.




