• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Lubero: Ibirindiro by’igirikare cya Congo (FARDC) byatwitswe

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 20, 2026
in Amakuru
0
Lubero: Ibirindiro by’igirikare cya Congo (FARDC) byatwitswe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ibirindiro by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, bibera i Misevere, umudugudu uherereye hafi ya Musienene, hafi y’ishuri ribanza rya Musienene, umurwa mukuru wa Sheferi ya Baswagha, muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri Sosiyete Sivile ya Musienene avuga ko iyi nkongi yaba yatewe n’inyeshyamba za Wazalendo. Aya makuru akomeza avuga ko ibi byabaye mu gihe abasirikare ba FARDC basanzwe bakambitse muri ibyo birindiro batari bahari, kuko bari bagiye mu butumwa bw’akazi muri Teritwari ya Beni, bityo ibirindiro bigasigara bitarinzwe.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Perezida wa Sosiyete Sivile ya Musienene yamaganye bikomeye iki gikorwa, avuga ko ari igihombo gikomeye ku mutekano w’akarere, nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’amakuru ACTUALITÉ.CD.

Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero wo mu nzego za gisirikare, waganiriye n’itamgazamakuru yemeje ko ayo makuru ari yo, ariko ntiyigeze atangaza ibisobanuro birambuye ku byabaye cyangwa ngo asobanure ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko byasubira.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’igihe gito habaye andi makuru asa n’aya muri ako gace. Ku wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, ibindi birindiro bya FARDC byari byaratawe nabyo byaratwitswe i Vusigha, mu gace ka Musienene–Katholo, Gurupoma ya Ngulo, muri Sheferi ya Baswagha.

Byongeye, ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, abasirikare ba FARDC bari batangiye kuva muri aka gace berekeza mu mujyi wa Beni, nyuma yaho utuzu twose bari barubatsemo twatwitswe n’abantu bataramenyekana, bigahinduka ivu.

Previous Post

Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Next Post

Ingabo z’u Burundi zigabije umujyi wa Uvira

Next Post
Ingabo z’u Burundi zigabije umujyi wa Uvira

Ingabo z'u Burundi zigabije umujyi wa Uvira

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved