• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Siporo

FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 20, 2026
in Siporo
0
FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), binyuze muri Komisiyo y’Imisifurire, ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi wungirije Jabo Aimée Aristote imikino ine, nyuma y’impaka zikomeye zavutse mu mukino wahuje APR FC na Al-Merrikh.

Iki cyemezo cyakurikiye isesengura ryakozwe ku byabereye mu minota ya nyuma y’uwo mukino, aho APR FC yatsindiye igitego cyashoboraga kuyihesha amanota atatu, ariko bakacyanga.

Related posts

Chairman wa APR FC yeguye ku nshingano

Chairman wa APR FC yeguye ku nshingano

December 9, 2025
FERWAFA yahannye Abasifuzi Babiri Bakoze Amakosa Akomeye mu Mukino wa Bugesera FC na AS Muhanga

FERWAFA yahannye Abasifuzi Babiri Bakoze Amakosa Akomeye mu Mukino wa Bugesera FC na AS Muhanga

October 29, 2025

Igitego cyatsinzwe n’umukinnyi w’Umunya-Ghana, Dauda Yussif, wari uteye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wungirije atangaza ko hari kurarira kwabayeho.

Nyuma yo gusuzuma amashusho n’imigendekere y’uwo mukino, Komisiyo y’Imisifurire yasanze icyemezo cyafashwe ku munota wa 88 kitari cyo, ishimangira ko habayeho ikosa rikomeye ry’umusifuzi. Ibyo byatumye hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika by’agateganyo mu misifurire y’imikino ine iri imbere.

Ibyabaye muri uwo mukino byakomeje guteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane ku ruhande rwa APR FC, aho abafana bayo bagaragaje kutishimira imisifurire, bamwe bakajya no ku cyicaro cya FERWAFA bagaragaza ko bashaka ibisobanuro birambuye.

Ku ruhande rwayo, APR FC ivuga ko ikibazo cy’imisifurire kimaze igihe kirekire, igasobanura ko muri uyu mwaka w’imikino imaze gutakaza amanota menshi kubera amakosa y’abasifuzi, ibintu bavuga ko bigira ingaruka ku mwanya w’ikipe muri shampiyona.

Gen. Mubarakh Muganga, umuyobozi wungirije w’icyubahiro wa APR FC, aherutse gutangaza ko hari amakuru bafite avuga ko bamwe mu basifuzi bagira imyitwarire idakwiye, aho bavuga ko bagamije kugabanyiriza iyi kipe amahirwe yo gutsinda, asaba ko inzego zibishinzwe zibikurikirana.

Previous Post

Ruhango: Umwana na nyina bakurikiranyweho kwica umusaza w’imyaka 70

Next Post

Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Next Post
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare b'u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved