Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru ikomeye y’urupfu rw’umusaza w’imyaka 70, bivugwa ko yishwe n’umugore we afatanyije n’umuhungu babyaranye, nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe mu muryango.
Ibyabaye byabereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan, yabwiye itangazamakuru ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu muryango wari umaze igihe ufite amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Yagize ati: “Twamenye amakuru ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane, biza kugera aho umugore asaba umuhungu we ngo amufashe kwica Se. Umusaza witwaga Birasamasha Donath w’imyaka 70 y’amavuko ni we wapfuye.”
CIP Hassan yavuze ko amakimbirane yo mu muryango adakwiye na rimwe kuba intandaro yo kwambura umuntu ubuzima, ashimangira ko hari inzego zitandukanye abaturage bashobora kwitabaza zikabafasha gukemura ibibazo mu mahoro.
Yakomeje avuga ko umugore n’umuhungu we bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB yo mu Murenge wa Kabagari, mu gihe iperereza rikomeje.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie).
Polisi yibukije abaturage kwirinda imyitwarire y’urugomo no gukemura amakimbirane biciye mu biganiro, hifashishijwe inshuti z’umuryango, abunzi n’izindi nzego zabigenewe, aho kwishora mu byaha bikomeye birimo no kwica.
Gusa bamwe mu baturage bageze ahabereye ibi byago, batangaje ko basanze umubiri wa nyakwigendera wuzuye amaraso, bikaba byabateye ubwoba n’agahinda gakomeye.




