Kuri iki Cyumweru, umutekano w’abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’uko hagaragaye ibikorwa byo gusahura no gusenya imitungo y’abasivili.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa 17 Mutarama 2026, umutwe wa AFC/M23 utangaje ku mugaragaro ko wavuye burundu muri uwo mujyi wari umaze iminsi ugenzura, kuva mu Ukuboza 2025. Abaturage bahatuye bavuga ko M23 ikimara kuwuvamo, abarwanyi ba Wazalendo bahise binjira muri Uvira barasa, ibintu byateje umwuka mubi n’ubwoba mu baturage.
Ku wa 18 Mutarama, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto n’amashusho yagaragazaga abantu batwaye ibintu byasahuwe, abandi basenya inzu bavuga ko ari iz’Abanyarwanda.
Muri ayo mashusho, humvikanagamo amagambo ashishikariza gusenya, bamwe bavuga ko inzu zose z’abitwaga Abanyarwanda zagombaga gusenywa burundu ntihagire n’icyasigara.
Ku wa 17 Mutarama, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo, avuga ko ingabo zabo zose zari zisigaye ziwucungira umutekano zavuyeyo, hagamijwe gushyira uwo mujyi mu maboko y’ingabo zitabogamye.
Yavuze ko iki cyemezo kigaragaza ubushake bwa politiki bwo kubahiriza agahenge no gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri ako gace.
AFC/M23 yanaburiye Imiryango Mpuzamahanga ko umutekano wa Uvira ushobora kujya mu kaga bitewe n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro bafasha FARDC. Yavuze ko kuva uwo mutwe wafata Uvira, abaturage babagamo mu mutuzo, bakora imirimo yabo nta bwoba, nta bujura cyangwa urugomo.
Ibyo byemezo byakurikiye ibaruwa AFC/M23 yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, imumenyesha ko Uvira igiye gushyirwa mu maboko y’ingabo zidafite aho zibogamiye.
Ku rundi ruhande, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ugenzurwa na Leta, Jean Jacques Pulusi Sadiki, yabwiye BBC ko bafite amakuru avuga ko hari abarwanyi ba M23 bashobora kuba bakiri muri Uvira, mu gihe abandi bivugwa ko basubiye mu birindiro byabo biherereye i Sange na Luvungi.
Pulusi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose by’urugomo n’ivangura rishingiye ku kwibasira Abatutsi cyangwa abandi bitwa Abanyarwanda, ashimangira ko amahoro n’ubwiyunge ari byo bikwiye guhabwa umwanya.





