Guverinoma ya Jamaica ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama yakiriye itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigizwe n’abagera ku 100, bafite ubumenyi bwihariye mu bwubatsi, boherejwe muri icyo gihugu mu rwego rwo gufasha mu gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza biherutse kugihungabanya.
Umuhango wo kwakira iri tsinda wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kingston, uyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica, Senateri Kamina Johnson-Smith, wari kumwe n’abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare n’izindi za Leta.
Senateri Kamina Johnson-Smith yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bufasha yahaye Jamaica, by’umwihariko ashimira Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda ku bwo kohereza aba basirikare bagera ku 100 b’inzobere mu bwubatsi.
Yagaragaje ko ubunararibonye bwabo buzagira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iki gihugu byo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi wungirije wa Engineer Command, Col. Claudien Bizimungu, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Jamaica, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kuba hafi ya Jamaica mu bikorwa byo gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasirikare ba RDF bagiye gutanga ubufasha mu bwubatsi, Col. Moses Kayigamba, yavuze ko itsinda rigizwe n’abasirikare bagera ku 100 rizakorana n’Ingabo za Jamaica n’izindi nzego za Leta mu gushyira mu bikorwa imishinga yo gusana no gusubiza ku murongo ibikorwa byangijwe, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko kohereza iri tsinda biri mu murongo w’icyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Jamaica, cyatangajwe mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.





