• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

Uganda: Museveni akomeje kuyobora abo bahanganye mu matora

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 16, 2026
in Politics
0
Uganda: Museveni akomeje kuyobora abo bahanganye mu matora
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Amajwi y’ibanze akomeje gutangazwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda agaragaza ko Yoweri Kaguta Museveni, uhagarariye ishyaka NRM, ari imbere ya bagenzi be bahatanye muri aya matora.

Aya matora yabaye ku wa Kane tariki ya 15 Ukuboza, aho abaturage ba Uganda batoye Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Abatoye bageraga kuri miliyoni 21 bitabiriye iki gikorwa cy’ingenzi cya demokarasi.

Related posts

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026
Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

January 27, 2026

Museveni umaze imyaka igera kuri 40 ayobora Uganda, yari ahanganye n’abandi bakandida barindwi. Muri bo harimo Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, wavuye mu muziki ajya muri politiki.

Ibyavuye mu majwi amaze kubarurwa kugeza ubu bigaragaza ko Museveni ari imbere n’amajwi 76.25%, ahwanye n’abatoye bagera kuri 3,900,000. Bobi Wine akurikiraho n’amajwi 19.85%, angana n’abamutoye barenga gato 1,300,000.

Kugeza ubu, amajwi aturuka kuri sitasiyo z’itora 45 ni yo amaze kubarurwa ku mugaragaro, mu gihe ibisigaye biteganyijwe gutangazwa kuwa Gatanu saa munani z’amanywa ku isaha ya Uganda, bihwanye na saa saba z’i Kigali.

Previous Post

Bidasubirwaho umutwe wa M23 wemeje ko warekuye umujyi wa Uvira iwushyikiriza umuryango mpuzamahanga udafite uruhande ubogamiyeho

Next Post

Abasirikare 100 b’u Rwanda bageze muri Jamaica – Amafoto

Next Post
Abasirikare 100 b’u Rwanda bageze muri Jamaica – Amafoto

Abasirikare 100 b'u Rwanda bageze muri Jamaica - Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved