• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Dj Toxxyk mu byaha bine aregwa yemeye bibiri ibindi abitera utwatsi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 14, 2026
in Amakuru
0
Dj Toxxyk uherutse kugonga umu polisi agapfa ibye bifashe indi ntera nyuma yo gusanga nta  ruhushya rwo gutwara agira
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2026, Shema Arnaud uzwi mu myidagaduro ku izina rya DJ Toxxyk, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho yemeye bimwe mu byaha akurikiranyweho birimo guhunga umaze guteza impanuka ndetse n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Gusa, uregwa yahakanye ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, n’icyo kwanga gupimishwa igipimo cya alcohol mu mubiri, avuga ko atabyemera na gato.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutegeka ko DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo, buvuga ko iperereza rikiri mu ntangiriro kandi ko kumufunga byafasha kurikumira no kumubuza guhunga ubutabera. Bwagaragaje ko hari impungenge z’uko ashobora kongera gukora ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe yaba adafunzwe.

Bwongeye gusobanura ko mu gihe umupolisi yamuhagarikaga agamije kumuyobora, yanze guhagarara ahubwo akamugonga, akomeza kumukurubana n’imodoka. DJ Toxxyk we yavuze ko ibyo byabaye bitagamije kugirira nabi uwo mupolisi, ko ahubwo byari impanuka itateguwe.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko DJ Toxxyk yemereye Ubugenzacyaha ko yatangiye gukoresha urumogi mu mwaka wa 2021 nyuma yo gutandukana n’umugore we, ariko ageze mu Bushinjacyaha no mu rukiko akabihakana. Bwemeje ko mu isaka ryakorewe iwe, habonetse amagarama abiri y’urumogi.

Ku bijyanye no kwanga gupimwa alcohol, uregwa yavuze ko ubwo yafatiwe i Karongi yapimwe ndetse akanifotora, bityo atumva impamvu yo kuvuga ko yanze gupimwa. Abamwunganira mu mategeko bashimangiye ko yakorewe amasuzuma yose asabwa n’amategeko, ariko ibisubizo bikaba bitaratangazwa.

Me Utazirubanda Gad, umwe mu banyamategeko bamwunganira, yavuze ko n’ubwo iperereza rigirwa ibanga, byari bikwiye ko bamenyeshwa niba koko harakozwe ibizamini by’ibiyobyabwenge n’ibisubizo byabyo.

Shema n’abamwunganira basabye urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe by’agateganyo, bagaragaza ko yemeye bimwe mu byaha kandi ko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa mbere y’urubanza.

Ku bijyanye n’impanuka yahitanye ubuzima bw’umupolisi, DJ Toxxyk yavuze ko imodoka ye yagonganye na bordure ipine igapfumuka, bituma ananirwa kuyihagarika ari na byo byateye iyo mpanuka. Yongeyeho ko yahungiye i Karongi kubera ubwoba.

Yagize ati: “Nemera ibyaha bibiri kandi ndabisabira imbabazi.”

Ku bijyanye n’urumogi rwabonetse iwe, yemeye ko rwahabonetse ariko avuga ko atari rwe wari urufite kandi ko atazi nyirarwo. Yavuze kandi ko ibyo yasinyiye mu Bugenzacyaha bitandukanye n’ibyo yavuze, agaragaza ko hari ibyo yandikiwe atavuze.
Abanyamategeko be bavuze ko DJ Toxxyk asaba imbabazi umuryango w’umupolisi wapfushije uwabo, Polisi y’u Rwanda, urukiko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko n’ubwo yemeye bimwe mu byaha, bidakuraho uburemere bw’ibindi akurikiranyweho, cyane ko habayeho uburangare bukomeye bwateye impanuka yavuyemo urupfu. Bwongeye gushimangira ko uregwa yemeye ko yari yanyoye inzoga.

Umushinjacyaha yanenze ibyavuzwe n’uregwa ko yaba yarandikiwe ibyo atavuze, avuga ko nta mpamvu abagenzacyaha baba bafite zo kumuhimbira amagambo. Yongeyeho ko kuba yarafashwe nyuma y’amasaha 14 byari bigamije kumwemerera kugira ngo alcohol ive mu maraso ye.

Urukiko rwatangaje ko icyemezo ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa ku wa 21 Mutarama 2026, saa munani z’amanywa.

Previous Post

U Rwanda rwohereje abasirikare barwo muri Jamaica

Next Post

Umusirikare w’Afurika y’Epfo yavuze ubugambanyi bakorewe n’ingabo za FARDC bikabaviramo gutsindwa na M23

Next Post
Umusirikare w’Afurika y’Epfo yavuze ubugambanyi bakorewe n’ingabo za FARDC bikabaviramo gutsindwa na M23

Umusirikare w'Afurika y'Epfo yavuze ubugambanyi bakorewe n'ingabo za FARDC bikabaviramo gutsindwa na M23

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved