Umunyamakuru uzwi mu itangazamakuru nyarwanda, Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy, yasezeranye imbere y’Imana n’umuhanzi w’indirimbo za Rap, Hakizimana Ishimwe Agappe, uzwi cyane ku izina rya Shizzo.
Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, ukurikira igikorwa cyo gusaba no gukwa cyabereye muri iyo nyubako, byose bibera hamwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.
Mbere y’uyu muhango w’imbere y’Imana, aba bombi bari bamaze gusezerana mu mategeko, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ku wa 8 Mutarama 2026, bityo bashyira iherezo ku rugendo rwabo rwo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko n’imigenzo.
Inkuru y’urukundo rw’uyu munyamakuru n’uyu muraperi yatangiye kumvikana mu 2024, ariko mu 2025 ni bwo yatangiye kujya ahabona ku mugaragaro. Muri uwo mwaka, bakoze imihango itandukanye iganisha ku kurushinga, irimo kwambikana impeta y’urukundo ndetse no gufata irembo iwabo wa Tessy.
Ubu, aba bombi binjiye ku mugaragaro mu buzima bushya bw’urushako, bakaba bashimangiye isezerano ryabo haba imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.





